Abakorera mu isoko rya Muhanga barasaba koroherezwa imisoro

Abasora bacururiza mu isoko rya Muhanga barasaba kugabanyirizwa imisoro n’ubukode bw’ibibanza bakoreramo kuko bakoze iminsi mike y’ukwezi ugereranyije n’iyo bakoraga mu bihe bisanzwe.

Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kubanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike bubahiriza gahunda ya 50% by'abemerewe gucuruza ku munsi
Abacururiza mu isoko bavuga ko bakwiye kubanyirizwa imisoro kuko bakora iminsi mike bubahiriza gahunda ya 50% by’abemerewe gucuruza ku munsi

Abacururiza mu isoko rya Muhanga bavuga ko umuryango w’inzu bawishyura 25.000frw ku kwezi mu gihe abakorera mu bibanza byakaswe mu isoko bacururiza ku meza bishyura amafaranga 8.000frw babaga bakoze iminsi yose y’ukwezi bakifuza ko inama njyanama igena iyo misoro yabagabanyiriza.

Umwe mu bacuruzi avuga ko abakorera mu isoko rya Muhanga bumva neza akamaro k’imisoro ku buryo kuyitanga nta mpungenge babibonamo nk’uko basanzwe babikora, icyakora muri iki gihe ubucuruzi bakoraga ngo bwagizweho ingaruka na Coronavirus.

Avuga ko bakoraga iminsi 30 ku kwezi ariko ubu bakaba bari gukora gusa iminsi 15 ku kwezi, bivuze ko n’urwunguko rwagabanutse ari naho bahera basaba ko inama njyanama y’akarere igena amahoro y’akarere yabyigana ubushishozi.

Agira ati, “Tuzi neza akamaro ko gusora turanabikora ariko ubu ibintu byarahindutse ku buryo uyu munsi ukora ejo ugasiba umukiriya yaza agushaka ntakubone ibyiza ni uko twafashwa kugabanyirizwa imisoro”.

Umuyobozi w’abacururiza mu isoko rya Muhanga avuga ko abacuruzi benshi bafite ikibazo rusange cy’imisoro kuko nubwo batangiye gukora usanga hari n’abashobora kuzahomba kuko ibihe bitifashe neza bityo ko haniyongeyeho gusoreshwa uko bisanzwe byarushaho kubakomerera.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent, avuga ko abacuruzi batakoze neza kubera ibihe bya Coronavirus bazasora ugereranyije n’uko bacuruje bityo ko ntawe ukwiye guhangayikira imisoro bazacibwa.

Agira ati, “Turi kubiganiraho nk’abajyanama uko bizakorwa abakorera mu isoko bagashyirirwaho uburyo bwo gusora”.

Naho ku bakorera mu isoko rya Muhanga, Kayiranga avuga ko hari gukorwa ibiganiro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kugira ngo harebwe uko imisiro yagabanywa cyangwa igasonerwa, kandi ngo hazavamo ibisubizo byiza binyura buri wese.

Agira ati, “Turi gukora ibiganiro na RRA n’Intara y’Amajyepfo, ndetse na Minisiteri ibishinzwe kugira ngo hatazagira uwarenganira mu misoro birumvikana ko ntawasora atakoze tuzabiganira bihangane kandi hazavamo imyanzuro myiza”.

Abacururiza mu isoko rya Muhanga bavuga ko igihe cya gahunda ya guma mu rugo hari abakomeje gukora mu cyiciro cy’abacuruza ibiribwa, batuye mu mujyi wa Muhanga bo bakaba baranakomeje gutanga imisoro nk’uko byateganywaga, ariko hakaba n’abataha kure babuze uko baza gukora na bo bakaba basaba ko imbogamizi bahuye na zo zarebwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka