Iradusubije Dina umwe muti aba bacuruzi, avuga ko arangura ibicuruzwa i Burundi ariko iyo bageze ku umupaka w’u Burundi bishyuzwa imisore bagera no mu Rwanda bakishyuzwa, bigatuma bamwe muri bo bacika intege.

Yagize ati “Ibibazo aho biherereye cyane ni kubyerekeye ku imisoro n’amahoro, aho usanga bimwe mu bicuruzwa bidasoreshwa ubisorera, urugero n’inkimbuto, amaronji, itomati n’imiceri idatonoye. Ariko iyo ugeze mu Rwanda barabigusoresha ibyo biduca intege bamwe bakabireka.”
Muhoza Chantal ushinzwe ushinzwe gahunda mumpuzamiryango Pro-femme Twesehamwe, avuga ko bari kureba amasezerano ibihugu byumvikanye hagamijwe korohereza abacuruzi ku imisoro, hagendewe kuburenganzira bahabwa bwabo cyane ko bagomba kumenya ibyo basorera.
Ati “Hari amasezerano u Rwanda rwagiye rugirana n’ibihugu biri mu miryango itandukanye, aho bashyiramo n’ibintu byo korohereza abacuruzi bato, kugira ngo babe batasoreshwa cyangwa bakoroherezwa ibyo nibyo tugenda tureba ese nibihe bemerewe.”
Bamwe mu bacuruzi 32 bibumbiye mu makoperative atandukanye bagiranye ibiganiro n’iyi mpuzamiryango, bavuga ko basobanukiwe n’uburenganzira bwabo mu bijyanye n’imisoro n’amahoro kandi bakazajya bifashisha ubumenyi bahawe.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|