Abakora imirimo itanditse baracyahura n’ibibazo bikeneye ubuvugizi

Ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse ku Isi (StreetNet International), riravuga ko abakora iyo mirimo bagihura n’ibibazo byo guhutazwa ndetse no kutubahwa mu kazi kabo.

Abagize StreetNet bavuga ko abakora imirimo itanditse bagihura n'ibibazo bitandukanye birimo guhutazwa no kutubahwa nk'abandi bakozi
Abagize StreetNet bavuga ko abakora imirimo itanditse bagihura n’ibibazo bitandukanye birimo guhutazwa no kutubahwa nk’abandi bakozi

Ni ibyagarutsweho tariki 03 Gicurasi 2023 mu Nteko rusange ya 7 ya StreetNet International irimo kubera i Kigali mu Rwanda, ihuriwemo n’abagera 200 baturutse mu bihugu 52 byo ku migabane yose y’Isi, ikazamara iminsi itatu.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku munsi wayo wa mbere, umuhuzabikorwa wa StreetNet International Oksana Abboud ukomoka mu Gihugu cya Ukraine, yavuze ko abakora imirimo itanditse bagihura n’ibibazo bitandukanye birimo guhutazwa no kutubahwa.

Yagize ati “Mu bihugu byinshi ku Isi ntibamenyekana kandi ntabwo bubahwa nk’abandi bakozi, ntibagira amategeko abarengera, nta biganiro bibaho, nta bushobozi bagira bitewe n’ibihano bikomeye bafatirwa kubera akazi kabo, ubusanzwe bikorerwa mu ruhame kubera ko bacururiza mu mihanda, bakeneye kubaho kandi ni abantu b’inyangamugayo cyane”.

Abazengurukana ibicuruzwa mu muhanda bazwi nk'abazunguzayi bari mu bakora imirimo itanditse
Abazengurukana ibicuruzwa mu muhanda bazwi nk’abazunguzayi bari mu bakora imirimo itanditse

Yakomeje agira ati “Bakora uko bashoboye kugira ngo bagaburire imiryango yabo, gusa ariko ikibabaje ni uko batagira ijwi ribavugira. Ni yo mpamvu dukeneye gukomera kwacu no gukura, kugira ngo duhuze hanyuma dushyire hamwe tugire ijwi rimwe, bizadufasha kugaragara no kumenyekana.”

Jeannette Nyiramasengesho, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y’abakora imirimo itanditse mu Rwanda (CYTRIECI), avuga ko nubwo hari byinshi bahuriyeho na bagenzi babo bakora imirimo imwe baturuka mu bindi bihugu, ariko kandi hari byinshi bishimira ko Igihugu cyabafashijemo mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati “Nubwo imbogamizi zigihari kuri bo, cyane cyane izo kubona aho bakorera ariko na none hari ibyo twishimira ko umubare munini utangiye kugenda ubona aho ukorera mu masoko bahawe na Leta. Ikindi cyagaragaraga nk’imbogamizi ariko ubona kigenda gikemuka, ni ikijyanye n’ubwishingizi, hari gahunda zagiye zishyirwaho zitandukanye zadufashije kuva muri icyo kibazo, harimo kujya muri Ejo Heza, byatumye hari ibigenda bikemuka”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Faustin Mwambari, avuga ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa , bagenda bakora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abakora imirimo itanditse.

Abagize Ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse ku Isi (StreetNet International) bishimiye uburyo mu Rwanda abakora imirimo itanditse bitabwaho
Abagize Ihuriro rivugira abakora imirimo itanditse ku Isi (StreetNet International) bishimiye uburyo mu Rwanda abakora imirimo itanditse bitabwaho

Ati “Hari ukubafasha kwishyira hamwe, kubona ubumenyi, kubahuza n’ibigo by’imari, hari benshi BDF imaze gufasha n’ibindi bigo by’imari, hakaza noneho no kubafasha kubahuza n’amasoko, tubona ko bigenda bituma abakora imirimo itanditse bamera neza, nka bimwe byo guhatira abantu ngo muve muri ibi, ahubwo hakaba uburyo bwo kubafasha uburyo babikora neza kandi bikabagirira akamaro bagatera imbere.”

CYTRIECI ifite abanyamuryango bagera ku bihumbi umunani bari mu bice bitandukanye by’Igihugu bakora ubucuruzi butanditse, ariko harimo n’abakora imirimo yo mu rugo, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi byiciro bitandukanye.

Abitabiriye Inteko rusange ya 7 ya StreetNet ni abahagarariye abandi bakora imirimo itanditse baturutse mu bihugu 52 byo hirya no hino ku isi
Abitabiriye Inteko rusange ya 7 ya StreetNet ni abahagarariye abandi bakora imirimo itanditse baturutse mu bihugu 52 byo hirya no hino ku isi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka