Abakiriya ba KBS bajya mu majyaruguru baranenga serivise bahabwa muri iyi minsi

Abagenzi bakunze gutega imodoka za KBS bakorera mu majyaruguru bavuga ko batishimiye uburyo iyi sosiyete ibaha service muri ino minsi kuko ngo baba baraguze amakarita abahesha uburenganzira bwo kugenda mu modoka za KBS nyamara zikabasiga ku muhanda.

Aba bagenzi biganjemo abakozi bakora mu turere twa Rulindo na Gakenke bakora bataha muri Kigali bavuga ko imodoka za KBS ziva mu majyaruguru zuzuye kandi bazi neza ko mu mihanda haba bahari abaguze amakarita yabo.

Umwe yagize ati “twatangiranye na KBS nta kibazo none muri iyi minsi nta kigenda. Mbere twaguraga ikarita ku 22000, mu minsi ishize baba barongeje , ubu ni 25000 ibyo nta cyo bitwaye, ahubwo bamaze kongeza nibwo serivise yabaye mbi.”

Akomeza avuga ko kuza bava i Kigali nta kibazo, ariko ngo iyo ari mu masaha yo gutaha ntibabatwara kuko ziva Musanze bazujuje kandi bazi ko ku mihanda hari abaguze amakarita.

Imodoka za KBS zituruka i Musanze zuzuye abategeye mu nzira bakabura aho bicara.
Imodoka za KBS zituruka i Musanze zuzuye abategeye mu nzira bakabura aho bicara.

Mu gihe kandi abagenzi baba bari ku mihanda niko imodoka za KBS ziba zitambuka bagaterana n’abashoferi bazo amagambo aho usanga abashoferi barakaye. Umushoferi utivuze nawe avuga ko ikosa atari iryabo, ahubwo ko abakata amatike mu Ruhengeri ari bo bireba.

Yagize ati “Imodoka iba yavuye mu Ruhengeri yuzuye ntaho mfite mbatwara, ikosa si irya njye ahubwo ikosa ni iry’abakata amatike bo mu Ruhengeri.

Nk’ubu baba bakase amatike mpaka bakuzuza imodoka kandi bazi ko mu muhanda hari amakarita menshi ari no mu masaha yo gutaha ku bakozi.”

Mu gihe amasaha yo gutaha kuri aba bakozi ari saa kumi n’imwe, ngo hari abo usanga bakiri ku mihanda mu ma saa moya imodoka za KBS zibacaho zujuje.

Barasaba ubuyobozi bwa KBS ko bwakemura iki kibazo vuba, ngo niba bidashobotse nabwo bakabimenyeshwa ntibazongere gutakaza amafaranga yabo bagura amakarita, ngo kuko abapfira ubusa ugasanga batega twegerane bagatanga andi mafranga.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka