Abakina umukino wa NAG bavuga ko ubahombya ariko kuwureka bikaba ikibazo

Mu gihe umukino wa NAG (New Africa Gaming) uri kuganwa n’urubyiruko rwinshi ruwukina kugira ngo rwiyongerere amahirwe y’ubutunzi, bamwe mu bawukina bavuga ko ubahombya kandi ukanabatwara igihe kinini ariko kuwureka ngo ni ikibazo.

Froduard Minani ni umwe mu rubyiruko twasanze aho bakinira uwo mukino i Muhanga tariki 13/01/2012. Yagize ati “aha hantu ni nk’uburozi pe ku nguka ni gake gashoboka ariko iyo wungutse rimwe uhita wibagirwa ko wigeze guhomba.

Ushobora gukina ugatombora ibihumbi ijana ugakurikirana miliyoni ugashiduka yose bayakuriye, nibyo ijana ugashiduka wabibuze. Jye banyirukanye ku kazi kubera uyu mukino”.

Undi utashatse kwivuga izina yagize ati “Nk’ubu ubajije umuntu mutuelle hano ntayo yakwereka. Ibi nintu ni uburozi amafaranga ubonye uhita uyahazana kandi kuhava nabyo bikaba ikibazo”.

Nubwo uyu mukino ukinwa ku mugaragaro kandi ukaba unakoresha imashini za kabuhariwe, ntibibuza bamwe mu bawukina n’abawubona kuwugereranya n’urusimbi.

Bamwe mu babyeyi batuye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko batishimira na busa uyu mukino kuko ubarumbiriza abana. Uwitwa Munderere John avuga ko uyu mukino ubarangariza abana ku buryo akeka ko hari abasiba ishuri bakigira gukina.

Uyu mukino ukinwa hakoreshejwe amafaranga aho umuntu ashyira amafaranga uhereye ku giceri cy’ijana akayakinisha akoresheje imashini ukunguka cyangwa agahomba mu gihe amahirwe atamusekeye nk’uko abawukina babivuga.

Akenshi mu nzu irimo imashini zikinirwaho uyu mukino haba huzuyemo abantu benshi, baba abari gukina, abaje kwigeragereza amahirwe yabo ndetse n’abahombye bashaka kongera kubona amahirwe bakagaruza ayo bakinnye cyangwa bashoye.

Benshi mu baba bari muri iyi nzu ni urubyiruko bigaragara ko rukiri mu kigero cy’abato. Benshi muri bo usanga ari ababa bafite imirimo iciriritse mu mujyi cyane cyane ubukarani n’abandi bafite ubucuruzi buciriritse. Nubwo bivugwa ko nta munyeshuri wemerewe kuhagera, hari ubwo ubabonamo.

Ucuruza izi tombora akaba ari nawe uwuhagarariye i Muhanga avuga ko uyu mukino wabo wemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) kandi ngo ugamije guteza imbere urubyiruko kuko iyi kampani inaha inkunga minisiteri ishinzwe urubyiruko.

Avuga ko kuba byemewe na guverinoma y’u Rwanda bihagije kuba atari urusimbi kuko guverinoma y’u Rwanda itemera urusimbi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka