Abajyanama b’abasora bakekwaho kugira uruhare mu kwangisha abacuruzi gusora
Ikigo cy’Igihugu cy’ Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) cyaburiye abajyanama b’abacuruzi mu bijyanye no gusora, ko abazafatwa bafatanyije n’abacuruzi kwanga gutanga imisoro ya Leta, bazahanwa kimwe nk’abo bagiriye inama.
Rwanda Revenue ivuga ko nubwo nta kigero kizwi cy’imisoro idatangwa n’abacuruzi, ngo hari amafaranga menshi banga gutanga bakoresheje kutamenyekanisha ibyo bacuruje byose, gukoresha nabi cyangwa kudakoresha akamashini gatanga inyemezabuguzi, ndetse no gucura impapuro z’inyemezabwishyu cyangwa ibirango bya Rwanda Revenue.

Komiseri Mukuru Wungirije muri RRA, Ruganintwari Pascal, yabwiye abajyanama b’abacuruzi mu by’imisoro, ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi ine, kuri uyu wa kane tariki 14 Gicurasi2015, ko abazafatirwa mu bikorwa byo gufasha abasora kwanga kwishyura imisoro bazabihanirwa mu buryo bukomeye.
Yagize ati "Barawutubya bakavuga ko ibyo bacuruje ari bike, bityo bagasora amafaranga make; iyo twese twatanze TVA umucuruzi ntayigeze mu isanduku ya Leta, ni ho usanga muri yo nta mafaranga arimo”.

Umwe mu bajyanama b’abasora witwa Jean Félix Nkundimana wo mu kigo cyitwa Jali Partners, yemeye ko hari bagenzi be babogamira ku ruhande rw’abacuruzi kuko ari bo babahemba, bagahitamo kudaha Leta imisoro bayigomba. Icyakora ngo ntibakunze guhorana amahirwe.
Ibihano bihabwa umuntu wagaragaweho gufatira imisoro uretse igifungo, ngo acibwa ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro 10 z’umusoro yari gutanga.
Rwanda Revenue Authority yari imaze iminsi ine ihugurira abunganira abasora, kumenya neza inshingano zabo n’amategeko y’imisoro itandukanye, kugira ngo bajye kwigisha abo bakorera.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi bintu ko byaha ari bibi cyane kandi nini cyaha gihanwa n’ amategeko