Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo buvuga ko mu gihe cy’amezi abiri uru ruganda ruri mu murenge wa Kiziguro ruzaba rwatangiye gukora kuko bimwe mu byuma byaburaga byabonetse , ubu hasigaye gushyiramo amazi n’amashanyarazi.
Uru ruganda ruzuzura neza rutwaye akayabo ka miliyoni 325 ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 3 n’igice mu isaha imwe. Abahinzi b’umuceri barasabwa kongera umusaruro kugira ngo uruganda rutazabura akazi. Abaturage bagasabwa kuzaruguramo imigabane igihe ruzaba rwashyizwe ku isoko.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza Embroise, atangaza ko bagiye kongera ubuso buhingwaho umuceri. Nyuma yo gutunganywa kugira ngo bitange umusaruro w’umuceri mwishi, igishanga cya Ntende na Kanyonyomba bishobora no kuzajya bitanga undi musaruro w’amafi kuko hari ibiyaga byakozwemo kandi bishobora kororerwamo amafi.
Umuyobozi wa koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende (COOPRORIZ Ntende), Rwamwaga Jean Damascene, avuga ko uru ruganda nirutangira gukora bazajya barya umuceri biyezereje ndetse bakawushyira ku isoko bakabona inyungu nyinshi. Ibi abihera ko bari basanzwe bagurisha umuceri bejeje ku giciro gito ariko bawusanga ku isoko ukabahenda.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|