Abaha serivisi abagenda mu muhanda Kigali-Gatuna-Kampala ngo bagiye kongera kubona inyungu

Nyuma y’imyaka igera kuri itatu ingendo zihuza u Rwanda na Uganda hakoreshejwe umupaka wa Gatuna zarahagaritswe, zongeye gusubukurwa ku wa 31 Mutarama 2022.

Benshi mu bafite imirimo igize aho ihuriye n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu by’umwihariko abakoresha umuhanda wa Kigali-Gatuna-Kampala baravuga ko bishimiye isubukurwa ry’ingendo.

Katabuza Jean Claude, umushoferi wa Trinity Express, ni umwe mu baganiriye na Kigali Today. Katabuza yakoraga ingendo zijya n’iziva i Kampala akaba yari amaze imyaka itatu akazi ke karahagaze. Yagize ati “Nari mfite akazi, ariko aho imipaka ifungiwe akazi karahagaze ntangira gutera ibiraka, rimwe na rimwe bikabura ubushobozi buragabanuka bigira ingaruka no ku buzima bw’abana banjye mbahindurira ibigo bigaho. Ariko ubwo imipaka yafungutse ubu ubuzima bugiye gusubira mu buryo nk’uko byahoze.”

Ibi kandi abihuriyeho na benshi mu bateraga ibiraka muri Gare ya Nyabugogo byo kuyobora abagenzi ku modoka zikora ingendo Kigali - Kampala. Uwitwa Hassani yagize ati “Ubu amafaranga tugiye kongera kuyabona. Ku munsi najyaga ninjiza hagati y’ibihumbi 15 na 20 ariko ubu no kubona igihumbi na magana atanu (1500 Rwf) byari ikibazo hakaba n’igihe n’igihumbi utagicyura.”

Bongeye kubona akazi
Bongeye kubona akazi

Biturutse ku ngamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, ingendo kuri uyu mupaka zisa n’aho zitasubiye gukorwa nk’uko byahoze mbere, gusa icyizere kikaba ari cyose ko ibintu biza gusubira mu buryo, dore ko inzego z’ubuzima z’ibihugu byombi ziri kurebera hamwe amabwiriza azafasha urujya n’uruza rw’abaturage b’ibi bihugu.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka