Abagore bo muri PSF bashyizeho uburyo bwo guhumuriza bagenzi babo bahombejwe na COVID-19

Ishami ry’Abagore mu rugaga rw’Abikorera (PSF) ryashyizeho itsinda ry’impuguke (zigereranywa n’ivuriro ’clinic’) rishinzwe kwigisha no guhumuriza abanyamuryango baryo bahombejwe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Inama yo gutangiza ubwo buryo bagereranya n'ivuriro yateranye ku wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020
Inama yo gutangiza ubwo buryo bagereranya n’ivuriro yateranye ku wa Gatatu tariki 08 Nyakanga 2020

Abagore bakora ishoramari mu Rwanda barimo abavuga ko bahungabanyijwe bikomeye n’igihombo cyatewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho ubucuruzi bwabo bwahagaze burundu.

Umunyamahoteli witwa Musime Umurungi Florence avuga ko nyuma y’ubujyanama bazahabwa n’iryo vuriro, hari abashohora gushaka ubundi bucuruzi bakora bakava muri serivisi z’ubukerarugendo.

Yagize ati "Nta ndege zirongera kuza, nta zigenda, n’ubwo bafunguye ingendo mu turere no mu ntara, nta bucuruzi buhari, ikintu iyi gahunda mbona izadufashamo, ni ukudacika intege ngo twihebe, izadufasha no gutekereza ikindi kintu umuntu yakora".

Uwitwa Christine Rukera utunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (urusenda, ubuki n’icyayi) byoherezwa mu mahanga, na we avuga ko bakeneye inkunga y’ibitekerezo n’ubujyanama byabakura mu bwigunge.

Ati "Muri twe benshi twarahungabanye, uba uvuga uti ’ntabwo nzongera gukora, intego yanjye ntizagerwaho muri uyu mwaka, umushinga wanjye wari kuzagera kuri miliyoni zingana zitya ariko kubera Covid-19 ntibizashoboka!"

"Abafite imyenda(amadeni) mu mabanki na bo n’ubwo badohorewe ariko barakomeretse, atari ukubera kubura amafaranga gusa ahubwo no mu mutwe byagezemo, kuko ubucuruzi butagenda neza nk’uko twabiteguye".

Perezida w’Ishami ry’Urugaga rw’abagore muri PSF, Jeanne Françoise Mubiligi avuga ko icyo bise ’ivuriro’ kigizwe n’impuguke zitanga ubujyanama n’amasomo, kizafasha abashoramari b’abagore kubyutsa ibyo bakoraga cyangwa kubihagarika burundu bagatangira ibindi bishya.

Yagize ati "Bisa nk’aho ugiye gutangira bundi bushya ariko ufite aho uhereye, ariko hari n’ubundi bucuruzi butakijyanye n’ibihe twaciyemo cyangwa ibigiye kuza, ari nayo mpamvu twazanyemo ubujyanama mu ihungabana, umuntu akaba yafashwa gutangira ubucuruzi bushya".

Mubiligi avuga ko amafaranga atari yo bagomba guheraho baremera umuntu utagaragaza icyo azayakoresha, ariko nyuma y’ubujyanama n’inyigisho ngo hashobora kubonekamo abafata inguzanyo iri mu kigega cya Leta cyashyiriweho kuzahura ubukungu.

Abagore bakora ubucuruzi bashyiriweho 'ivuriro' nyuma yo guhungabanywa na Covid-19 (iyi ni ifoto yabo yo hambere)
Abagore bakora ubucuruzi bashyiriweho ’ivuriro’ nyuma yo guhungabanywa na Covid-19 (iyi ni ifoto yabo yo hambere)

Impuguke z’Ikigo gitoza abikorera kugira ubumenyi n’imyitwarire iboneye (BPN), ndetse n’icyitwa ’Kora Coaching Group’, ni zo zigize ’ivuriro’ ry’abahungabanyijwe na Covid-19.

Ku ikubitiro iyi gahunda yatewe inkunga n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abagore(UNWomen) irakurikirana abagore 30 bafite ishoramari rinini mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma yaho bazafate abandi 100, nyuma yaho nabwo hazashakwa abagore 300 bazaba bafite ubucuruzi bwadindiye.

Ishami ry’Abagore bagize urugaga PSF kugeza ubu rigizwe n’abashoramarikazi barenga 200 mu gihugu hose, bakaba bakora ubucuruzi bwanditswe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB), ariko abashaka kwinjiramo na bo ngo ntibahejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka