Abagore bo muri Mauritius n’abo mu Rwanda biyemeje gufatanya mu bucuruzi

Ba rwiyemezamirimo b’abagore bo muri Mauritius n’abo mu Rwanda biyemeje gufatanya mu mishinga y’ubucuruzi, aho abo muri Mauritius bazashora imari mu bigo bya ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwandakazi.

Ni ibiri mu byaganiriweho kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2026, ubwo ba rwiyemezamirimo b’abagore bo muri Mauritius bari mu ruzinduko mu Rwanda, bahuraga na bagenzi babo bo mu Rwanda, mu rwego rwo kungurana ibitekerezo byatuma impande zombi zungukira muri ubwo bufatanye, cyane ko ari n’uburyo bwo guhanahana ubunararibonye.

Uru ruzinduko ruzamara iminsi itatu, ruje nyuma y’urwo abo mu Rwanda baherukaga kugirira muri Mauritius, bakaba baje kureba amahirwe mashya ari mu Rwanda bashoramo imari yabo, binyuze mu isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), kikaba igikorwa cyiswe ‘SheTrades Hub-to-Hub Collaboration Mission’.

SheTrades Hubs ni gahunda igize umushinga mpuzamahanga wa SheTrades, washyizweho n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC), gikorana n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Urugaga Mpuzamahanga rw’Ubucuruzi (WTO).

Umwe mu bagore bikorera wo mu Rwanda witabiriye iki gikorwa, Ingabire Oliva, yavuze ko yungukiye byinshi kuri bagenzi be ba Mauritius, harimo uburyo bwo kubona amasoko yo hanze.

Ati “Nabonye ko bishoboka ko umugore na we yagira ibyo ageraho atinyutse agakora. Nk’ubu hari bagenzi bacu ba Mauritius baduhaye ubuhamya bavuga ko batangiye muri 2012, none ubu bakaba abageze aho gukorera mu Bwongereza, muri Australia n’ahandi. Twabonye rero ko natwe dushobora kujyana ibicuruzwa byacu mu bindi bihugu na Mauritius irimo, nk’uko na bo bazanye ibyabo mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati “Ikindi nabigiraho ni uburyo bwo kugaragaza ibyo nkora, kuko abagore bo muri Mauritius uburyo bamamaza ku mbuga nkoranyambaga ibyo bakora buri hejuru. Ni ikintu rero natwe tugomba kwiga, kuko uba ukora ikintu runaka ariko ugasanga no mu karere utuyemo ntawe ukizi, ni ikintu nabonye baturusha”.

Nirmala Jeetah, Umuyobozi w’ikigo cya Healthcare and Life Sciences akanayobora SheTrades Mauritius Hub, yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufasha abagore ba rwiyemezamirimo kwagura ibikorwa byabo.

Yagize ati “Uru rugendo rugaragaza ubushake bwacu bwo gushyigikira abagore ba rwiyemezamirimo bo muri Mauritius, kugira ngo barenge amasoko basanzwe bakoreramo, banubake ubufatanye burambye mu bucuruzi hirya no hino muri Afurika. U Rwanda rufite amahirwe akomeye mu bijyanye n’udushya, ishoramari n’ubucuruzi.”

Thérèse Sekamana, ukuriye ishami ryo guteza imbere inzego zihariye zirimo n’abagore mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), yavuze ko abagore bikorera bo muri Mauritius, baje gushora imari bagakorana n’abo mu Rwanda.

Thérèse Sekamana, ukuriye ishami ryo guteza imbere inzego zihariye muri PSF
Thérèse Sekamana, ukuriye ishami ryo guteza imbere inzego zihariye muri PSF

Ati “Igikuru kibazanye ni uko buri kompanyi yabo izakorana n’iyo mu Rwanda, ntabwo baje gufubgura kompanyi zabo banabe mu Rwanda, ni ugukorana n’Abanyarwandakazi bafite kompanyi zabo, ari na byo tugiye kubafashamo. Ikindi ni uko tugiye gusinyana amasezerano na bo (MoU), kugira ngo dushyireho ubwo burambye bw’imikoranire”.

Sekamana akomeza asaba abagore b’Abanyarwandakazi gutinyuka, bakajya mu mishinga ikomeye kuko na bo bashoboye, cyane ko nka we ari umushoramari mu mashanyarazi, akavuga ko hari abari mu bwubatsi, mu mabuye y’agaciro n’ahandi, kandi ko babikora neza.

SheTrades Rwanda Hub yatangijwe mu 2021 ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), ITC na PSF. Ifasha abagore ba rwiyemezamirimo kwitegura kohereza ibicuruzwa hanze ndetse no kubahuza n’amahirwe y’ishoramari.

SheTrades Mauritius Hub yo yatangijwe mu 2023, ikaba ifasha abagore ba rwiyemezamirimo kugera ku masoko mpuzamahanga, kubona ubumenyi mu bucuruzi bw’ikoranabuhanga no kugera ku buryo bwo kubona inguzanyo n’inkunga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka