Abagore bafite imishinga basabwe kurinda urubyiruko ubukene

Umufasha wa Prezida wa Repubulika, Nyakubahwa Jeannette Kagame yasabye abagore bahuguriwe gucunga neza imishinga yabo gutanga imirimo ku rubyiruko kugira ngo babarinde ibyago biterwa n’ubukene cyangwa ubushomeri.

Jeannette Kagame yabisabye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku bategarugori 29 bahuguriwe mu Ishuri rikuru ry’Imari n’amabanki (SFB) kuri uyu wa gatanu tariki 27/7/2012.

Benshi mu batagarugori bafite imishinga ngo ntibazi kuyicunga no kumenya uburyo ishobora gutanga umusaruro mwinshi; nk’uko Sharolyn Arnet, umuyobozi wa gahunda yo kubahugura mu Rwanda, y’umushinga mpuzamahanga witwa Goldman Sachs yatangarije Jeannette Kagame.

Yavuze ati: “Umugore wahuguriwe gucunga umushinga we agaragaza gutanga umusaruro cyane kurushaho. Niyo mpamvu mbere y’amahugurwa, aba bose bazaga bavuga ko imishinga yabo idatera imbere ”.

Bamwe mu bagore bahuguriwe guteza imbere ubucuruzi bwabo batangaje ko mbere yo guhugurwa bitiranyaga ibikorwa by’ingo zabo n’ubucuruzi bakora, bigatuma batamenya amafaranga binjiza n’ayo basohora.

Imwe mu mishinga y'abagore bahawe impamyabumenyi n'umufasha wa Prezida Kagame.
Imwe mu mishinga y’abagore bahawe impamyabumenyi n’umufasha wa Prezida Kagame.

Abandi bavuga ko bakoreshaga abakozi, ariko ntibamenye uko babaha inshingano; ndetse hari n’abemeza ko nyuma y’amahugurwa, umubare w’abo bakoresha wiyongereye bitewe n’uko ibikorwa byabo byateye imbere.

Mu masomo ishuri rya SFB rifatanyije na Kaminuza ya Michigan yo muri Amerika ndetse n’ibigo bitandukanye byo mu Rwanda batanga ku bagore bize amashuri make cyane harimo kwamamaza, gufata neza abaguzi, ibaruramari, gukora imishinga n’andi.

Bamwe mu bagore bo mu Rwanda bafite imishinga ishobora guhesha benshi imirimo, kandi ikaba itandukanye bitewe n’impano buri wese yifitemo.

Hari imishinga y’ubuhinzi, ubudozi, ububumbyi, ububoshyi, kwenga imitobe n’inzoga, no gukora ibintu bitandukanye birimo ibicanwa hamwe no kubirondereza, ndetse n’ubucuruzi bw’ibintu binyuranye.

Abategarugori bamaze guhugurwa n’umuryango Goldman Sachs mu Rwanda mu gihe cy’imaka itatu baragera kuri 240, mu bagore ibihumbi 10 bari mu migambi yo guhugurwa n’uyu muryango mu bihugu 43 byo ku isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane biranezeje kuko umugore usobanukiwe uburyo bwo kwiteza imbere bifasha benshi .Hari n’abandi benshi bakeneye ayobmahugurwa mukomeze mwite kuri ba mutimawurugo kuko nicyo kigega cy’ubukungu

Clothilde MUKAMANA yanditse ku itariki ya: 5-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka