Abagore 100 bahawe ubumenyi mu kwakira abantu mu mahoteli n’ubukerarugendo
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko kwigisha umugore ari ugutanga ubumenyi ku gihugu cyose. Byavugiwe mu muhango wo gusoza amahugurwa yahawe abagore 100 yo kubongera ubumenyi mu kwakira abantu mu mahoteli n’ubukerarugendo.

Nyuma y’iminsi itatu bari bamaze bahabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu kwakira neza ababagana (Customer Care), abo bagore bemeza ko ubumenyi bahawe ari ingenzi kandi ko bufite akamaro mu buzima bwabo.
Niyigena Emelyne w’imyaka 31 y’amavuko ukora mu kigo cy’ubukerarugendo cyitwa MEGA SAFALI Ltd avuga ko ibyo bahuguwemo byamufashije kumenya ko hari ibyo atajyaga akora.
Yagize ati “Ubu rwose mu bijyanye no kwakira abantu, ndemeza ko hari ibyo ntajyaga nkora, ariko banyeretse ko hari uburyo bwiza wakwereka ukugana bityo na we agahita agira icyizere cy’uko abona serivise nziza.”
Mu nyigisho bahawe harimo no kuba batinyuka bakaba bagira icyo bakwikorera aho kumva ko bakomeza gukorera n’abandi.

Tumukunde Divine ukora muri Rain Bar avuga ko yiyongereyeho ubumenyi bugera nko kuri 80% ku bwo yari afite mu kwakira abantu. Si ibyo gusa kuko yanasobanuriwe ko ashobora kuba yakwihangira umurimo na we mu gihe kiri imbere.
Tumukunde yakomeje agira ati “Ubu namenye ko n’amafaranga make wayakoresha akaba yaguteza imbere. Mbere nibwiraga ko gukora bizinesi(business) bisaba amafaranga menshi. Make ufite yagufasha kuzamuka bigusaba kumenya icyo ushaka kugeraho”.
Halen Morris uhagarariye ishuri The Emirates Academy of Hospitality Management ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu avuga ko ibyo yahuguyemo abakobwa bagera ku ijana bizabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi mu kazi.
Helen Morris akomeza agira ati “Ndatekereza ko iyi ari intangiriro, kandi ibyo twabahaye bizabafasha nibabikurikiza.Yego igihe ni gito ariko bizabafasha”.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwemeza ko kwigisha umugore ari ukwigisha abantu benshi. Kuba abagore bagera ku 100 bahawe ubumenyi mu kwakira ababagana ngo bizafasha cyane.
Belise Kariza ukuriye ubukerarugendo muri RDB yagize icyo yisabira abongerewe ubumenyi, ati “Aya ni amahirwe abagore babonye yo gukoresha ibyo bahawemo ubumenyi, kuko iyo urebye ahanini nko mu kuyobora ba mukerarugendo byari bizwi ko ari abagabo, none rero n’abagore bagende babikore kandi berekane ko bashoboye, no gutanga serivise ku bagana”.

Abo bagore bahawe amahugurwa na RDB ku bufatanye n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Icyo gihugu giteye imbere ku rwego rw’isi mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Batanze ayo mahugurwa mu rwego rw’amasezerano bari baragiranye na Leta y’u Rwanda yo kongerera ubushobozi abagore 100 bakora mu bijyanye no gutanga serivise ku babagana mu bukerarugendo n’amahoteli.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|