Abagize urugaga rw’abikorera mu Burengerazuba bashize umukono ku mihigo ya 2013

Abikorera bo mu turere turindwi tugize Intara y’iBurengerazuba, tariki 25/04/2013, bashyize umukono ku mihigo y’umwaka wa 2013. Iyo mihigo hafi ya yose ihuriza ku gushyiraho umwete mu kwinjiza abanyamuryango bashya mu rugaga rw’abikorera kugira ngo rurusheho kugira imbaraga no kunoza akazi rushinzwe.

Abo mu karere ka Karongi biyemeje ko mu mwaka wa 2013 bazava ku banyamuryango 173 bakagera ku bantu 350. Mu karere ka Rubavu bavuze ko ku itariki ya 30 Ukwakira 2013, bazaba bamaze kugera ku banyamuryango 200 kandi bose bakazaba baramaze gutanga imisanzu.

Mu karere ka Rutsiro, abikorera baho bahize kuzatanga amahugurwa arebana no gutanga imisoro, ku bikorera 150 bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro (RRA).

Akarere ka Nyabihu, kahize kuzinjiza abanyamuryango bashya bagera kuri 300. Aka karere ariko kanenzwe imikorere itanoze ya komite kubera ahanini ubushobozi bukiri hasi; nk’uko byatangajwe na perezida w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’iBurengerazuba, Kamuzinzi Godefroid.

Bwana Kamuzinzi yanasobanuye ko akarere ka Rusizi nako kakigaragaramo intege nke muri komite nyobozi y’urugaga rw’abikorera, ariko ngo ingamba zirahari kugira ngo hanozwe imikorere ya komite zo muri utwo turere twombi.

Akarere ka Rusizi nako mu mihigo kashyizeho umukono, harimo kuzashishikariza abanyamuryango b’urugaga rw’abikorera bataramenya umubare kuzaba bamaze kwishyura imisanzu bitarenze mu 2013.

Mu karere ka Rusizi, perezida wa komite nyobozi y’urugaga wenyine ni we wishyuye imisanzu, ariko abayigize bemeje ko bazagera ku banyamuryango 200 kandi bose bakazashishikarizwa gutanga imisanzu yabo.

Gushyira umukono ku mihigo y'abikorera mu Ntara y'iBurengerazuba byabereye mu mujyi wa Karongi, ahari icyicaro.
Gushyira umukono ku mihigo y’abikorera mu Ntara y’iBurengerazuba byabereye mu mujyi wa Karongi, ahari icyicaro.

Abo mu karere ka Nyamasheke, ni bo basanzwe ari aba mbere mu Ntara, nyuma yo kwegukana igikombe cy’umwanya wa karindwi ku rwego rw’igihugu.

Bo mu byo bahize, harimo kuzateza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo (RDC). Nyamasheke kandi yahize kuzinjiza abanyamuryango bashya 350, no gukoresha imurikabikorwa ku itariki ya 31 Gicurasi, rikazatwara hafi miliyoni 17. (16.960.000FRW).

Muri Rubavu ho bahize kuzakora urutonde rw’abanyamuryango bakamenya umubare wabo n’abo ari bo.

Uturere twose twahuriye ku muhigo umwe mushyashya winjijwemo biturutse ku gitekerezo cyo gushakisha abanyamuryango bifite haba mu bitekerezo no ku mufuka cyatanzwe n’ushinzwe kubaka ubushobozi mu rugaga rw’abikorera (PSF), Mungwarareba Donatien.

Ibyo ngo byamaze gukorwa mu mujyi wa Kigali, aho urugaga rwashatse abanyamuryango b’abaherwe ku buryo ntawemererwaga kwinjiramo adatanze byibuze amafaranga miliyoni eshanu.

Abo banyamuryango babahaye izina rya Golden Circle, ni ukuvuga itsinda ry’abanyamuryango bubashywe cyane kubera uruhare bagira mu kwinjiza imari mu rugaga, naho abo mu Ntara y’iBurengerazuba bo ntibarumvikana ku izina rya burundu, n’ubwo babaye bafashe irya Star Circle.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka