Abagenzi barinubira ubujura bakorerwa ku makarita ya Tap&Go

Abagenzi batangiye kwinubura uburyo bukoreshwa mu kwishyura mu modoka rusange zikorera muri Kigali buzwi nka Tap&Go, bavuga ko basigaye bibwa kubera serivisi zitanoze.

Abagenzi barinubira uburyo bwa Tap&Go
Abagenzi barinubira uburyo bwa Tap&Go

Ubusanzwe umugenzi agura ikarita akajya ayishyiraho amafaranga, noneho yagera ku modoka agakoza ku kamashini kabugenewe,gakuraho amafaranga ahwanye n’urugendo agiye gukora.

Ubwo buryo bwaje mu Rwanda hagamijwe guca ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki,mu gihe cyo kwishyura imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Marie Louise Mukanoheri, utuye mu Murenge wa Kinyinya ukorera ubucuruzi mu isoko rya Nyabugogo. Ni umwe mu bakoresha imodoka mu ngendo ze za buri munsi, ku buryo ikarita ye ya Tap&Go imuhora hafi.

Avuga ko bijya gutangira, umunsi umwe yinjiye mu modoka nk’uko bisanzwe, agakoza ku kumashini gakuraho amafaranga,nyuma kakamwereka ko asigaranyeho 250Frw.

Ku mugoroba arangije akazi agiye kwinjira mu yindi modoka ngo atahe, yongeye ku ikarita ye andi 250Frw yiyongera kuri 250Frw yari asigaranye kuri konti. Impamvu yabikoze ni ukugira ngo yuzuze ay’urugendo rumusubiza i Kinyinya.

Agira ati “Nagira ngo mbone uko nuzuza ay’urugendo rujya i Kinyinya kuko ubusanzwe nishyura 275Frw, ariko icyantangaje ni uko imashini yahise inyereka ko ntafite amafaranga ahagije. Ndebye nsanga nta faranga na rimwe ririho.”

Avuga ko yari asanzwe yumva abantu bibaho ko babura amafaranga ku makarita yabo kandi bari bayafite ariko ntabyiteho.

Mukanoheri avuga ko ubusanzwe i Kinyinya iyo umugenzi yongereye amafaranga ku ikarita,kuri telefone ye bahita bamwereka ayo afiteho,ariko ibyo aba Nyabugogo ntibabikora, kuko bavuga ko bafite umurongo muremure.

Undi mugore witwa Mama Hirwa na we byamubayeho, aho avuga ko yari aturutse i Kibagabaga yerekeza i Nyabugogo,agashyira amafaranga 1.000Frw ku ikarita ye kugira ngo yongere kuri 200Frw yari afite, ariko ageze aho yishyurira imodoka imashini imwereka ko afitemo 1.000Frw gusa, ubwo 200Frw aba arazimiye.
Iki kibazo kimaze iminsi ariko cyarirengagijwe

Munyaneza Bonfils,umwe mu Bashoferi batwara imodoka muri sosiyete ya RFTC, ku murongo wa Nyabugogo-Nyacyonga, avuga ko hahora impaka hagati y’abagenzi n’abafosheri b’imodoka zitwara abagenzi.

Ati “Duhorana ibibazo n’abagenzi kuko hari igihe bakoza ku mashini bagasanga nta mafaranga ariho kandi bavuga ko bari bashyizeho amafaranga.”

Munyaneza asaba ko inzego zibishinzwe zikwiye gukurikirana icyo kibazo kuko kibangamira abagenzi kandi kikanica n’imitangire ya serivisi zijyanye n’ingendo muri Kigali.

Teta Sharon , umuvugizi wa AC Group, ikigo cyazanye uburyo bwa Tap&Go, yabwiye Kigali Today ko basanzwe bakurikirana uburyo abakozi bacuruza ayo makarita bakora kandi bakanabasaba raporo.

Ati “Buri mukozi asabwa guha umugenzi inyemezabwishyu nyuma y’uko ashyizeho amafaranga kugira ngo yirinde amakosa.”

Gusa abagenzi bo bavuga ko abakozi ba Tap&Go bazwi nka ba “Agents” batagitanga izo nyemezabwishyu kugira ngo badakurikirana amafaranga yabo yazimiye.

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) ruvuga ko batari bazi icyo kibazo ariko ngo na bo bagiye bakira ibirego.

Kuramba Anthony, umuvugizi wa RURA asaba abagenzi kujya bageza ibyo birego kuri RURA kugira ngo ibikurikirane.

Ati “Twifuza ko buri wese wibwe muri ubwo buryo yatugezaho icyo kibazo na twe tukagikurikirana.Ingeso yo kwiba abagenzi ikwiye gucika.”

Kuramba yasezeranije ko RURA izaganira na AC Group kugira ngo abo ba “agents’ babo bajye bibuka guha abagenzi inyemezabwishyu, kandi ngo abatazabikurikiza bakazajya birukanwa burundu kuri ako kazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ibyo niko bimeze bariya b’agent ni abajura kuburyo bukabije haba i kanombe ndetse n’i remera hose bariba njye nagiye i remera ku ikarita narimfiteho 2750 rwf kuko nyikoresha buri munsi binsaba gushyiraho amafaranga menshi mbahereza 1000 rwf cyiyongera kuri yayandi ubwo ngeze kumodoka nkojeje ku mashini mbona hasigayeho 2470 rwf kandi iyo ubatse inyemezabwishyu bavuga ko zashize buri gihe rwose ababishinzwe nibatubabarire badukemurire iki kibazo kuko baratwiba cyane bikaba byatuma umuntu arara no kunzira.

Ingabire Jojo yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

Dushyigikire kandi dukunde ikorana buhanga.igisubizo mpa Abagenzi bavugako babura amafaranga ku makarita yabo.1.Nuhereza uriya ugushyiriraho amafaranga, jya umuhanga ijisho urebe koko ko yandikamo umubare w’amafaranga umuhaye.
2.Irinde kwandarika ikarita yawe.Kuko umuntu ashobora kuyikwiba aho wayandaritse akahasiga iye iriho ubusa.
3.Ndashimira abakora ibishoboka byose ngo ikorana buhanga rikoreshwe mu bintu byose mu Rwanda rwacu.

Mohamed Ali Uwineza yanditse ku itariki ya: 11-07-2018  →  Musubize

Umuntu wakoze iyinkuru Imana imuhe umugisha kuko nge bingeze ahantu turibwa buri munsi kuko nejo byambaye ahantu bita kuri cuminagatanu agahungu gahari namuhaye ama carta abiri muha 1000 ngo agende ashyiraho 500 imwe imwe ngeze kumodoka nsanga yagiye ashyiraho 200 kurimwe nabariya biremera bose nababajura na kimironko turasabako leta iturengera kuko birakabije birutwa nokwishyura bisanzwe

Kelo yanditse ku itariki ya: 9-07-2018  →  Musubize

Si n’icyo gusa ! Bagira n’agasuzuguro gakabije!

Kumiro Jean yanditse ku itariki ya: 9-07-2018  →  Musubize

Aba Agents biyi company ya Tap&Go nibo bajura ntago arimashini nawe ugere kubakozi babo ikanombe umuhe ikarita ufiteho 500fr ubizineza,azakubwirako ufiteho 90cg 200fr cg ujye kuri SP Inyamirambo urebe umukobwa urikazu kabo, ngo abajya imageragera ninjiji,ahubwo rura nitabare vuba, mperutse kuva mu mujyi n’amaguru ntaho imageragere kubera iyompamvu,kandi ugera kumodoka wakozaho ikaka umutuku wabaza shoferi ati baza iyomashini? ubunayo icyiryabarezi.

Allias yanditse ku itariki ya: 8-07-2018  →  Musubize

Reka mbabwize ukuri njye narabikurikiranye hakaba hari uburyobubiri abagenzi bibwamo: 1) hari igihe ukozaho bakakubwirako utayikojejeho kdi cash zagiye, 2) abagents nibo bambere biba ukamuha 1000 agashyiraho 500. Barabinkoze naringiye kurara nzira. Umwanzuro bajye batanga facture nkuko mbere byakorwaga

Niyos yanditse ku itariki ya: 8-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka