Abagenzi barifuza ko ibiciro by’ingendo nabyo byagabanuka

Nyuma y’igabanuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, bamwe mu bagenzi bo mu karere ka Muhanga barasaba ko igiciro cy’ingengo cyagabanurwa kuko n’ubusanzwe cyari kiri hejuru.

Mu itangazo rye, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda aramenyesha abantu bose ko igiciro cya mazutu na lisansi gihindutse ku buryo igiciro fatizo cya lisansi kitagomba kurenga amafaranga 940 kuri litiro, ibi bikaba byatangiye kubahirizwa kuri uyu wa mbere tariki 16/01/2012.

Abagenzi bavuga ko amafaranga yagabanijweho ari menshi ku buryo byaba byiza n’ibiciro by’ingendo bigabanijwe kuko ari byo byagirira akamaro abaturage benshi.

Jacques Kagabo ni umwe mu bagenzi bakunze gukora ingendo Muhanga-Kigali. Avuga ko ubusanzwe ibiciro by’ingendo ari kimwe mu bintu bihenze mu Rwanda, bikanagira ingaruka zikomeye ku bucuruzi ubwo aribwo bwose mu Rwanda. Kimwe n’abandi bagenzi batari bake, Kagabo asaba ko ibi biciro by’ingendo nabyo byasuzumwa bikagabanywa bityo n’ibindi bikorwa bigatera imbere.

Kagabo ati: “burya iyo trsnsport ihenze usanga n’ibindi byose bihenze kuko ntacyo dukora kenshi kidasaba transport. Ababishinzwe rero bagire icyo bakora n’ibiciro by’ingendo bigabanuke, nta kabuza n’ibindi nabyo bizahita bigabanuka”.

Imodoka zitwara abagenzi zikoreshwa n'abantu benshi.
Imodoka zitwara abagenzi zikoreshwa n’abantu benshi.

Innocent Kayigamba we avuga ko byaba byiza iri gabanuka ry’ibiciro ritihariwe n’abantu bamwe gusa ngo abandi basigare. Ati: “Niba lisansi igabanutse, bikamenywa n’abashoferi gusa nta gaciro namba twabiha keretse natwe abagenzi nibagabanya igiciro cy’ingendo natwe tukabigiramo inyungu”.

Yongeraho ko abatwara ibinyabiziga biganjemo abatwara moto na velomoteri zizwi cyane ku izina ry’uduhene bari bakunze kongeza ibiciro bitwaza ko ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse, kugeza ubu nta rwitwazo bakwiye kugira.

Iki gikorwa cyo kugabanya ibiciro bya Lisansi na mazutu kishimiwe n’abacuruzi nabo akenshi bakunze kubarirwa mu gice cy’abagenzi kuko bakora ingendo zitari nke bajya cyangwa bava kurangura.

Bamwe mu bo twaganiriye bifuza ko ubwo ibiciro bya lisansi byagabanutse n’iby’ingendo byagabanurwa. Bavuga ko amafaranga yose yagabanukaho, byaba ari inyungu ku mucuruzi.

Uwitwa Karekezi yagize ati: “niyo bavuga ngo bagananijeho n’igiceri cya 50 cyangwa munsi yayo n’inyungu ku mucuruzi kuko urugero nk’iyo ucuruje igaziye y’inzoga runaka hari ubwo wungukamo amafaranga y’icupa rimwe gusa, burya nta gusuzugura amafaranga”.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka