Abafite ibigo biciriritse barashishikarizwa gukorera hose muri Afurika

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Umushinga w’Abanyamerika ‘USAID Feed the Future, Rwanda Nguriza Nshore’, basaba urubyiruko rufite ibigo bito n’ibiciriritse kwifashisha Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), rukajya gukorera hose kuri uyu mugabane.

Urubyiruko rufite imishinga rwagiriwe inama yo kutaguma mu Rwanda gusa
Urubyiruko rufite imishinga rwagiriwe inama yo kutaguma mu Rwanda gusa

Umuyobozi w’Ikigo cy’Imari cyitwa Jali Finance, Félix Nkundimana ari mu bitabiriye Ihuriro ry’Urubyiruko rufite imishinga, ryiswe ’Youth Series (5th Edition)’, aho baganirizwa ku mahirwe bafite yabafasha kwagura imishinga.

USAID Nguriza Nshore ikaba yahuje ku wa Gatatu urwo rubyiruko n’abahagariye inzego zifata ibyemezo, basobanura ibyafasha urwo rubyiruko kwagura imishinga, birimo nkunganire n’ibyemezo Leta itanga.

Nkundimana avuga ko baha abaturage moto z’amashanyarazi ku nguzanyo, ariko bagakorera mu Rwanda gusa, nyamara hari n’abandi baturage mu bindi bihugu bya Afurika ngo bakeneye serivisi nk’izo.

Yongeraho ko atari afite amakuru ko aho yakorera hose muri Afurika yafatwa nk’umwenegihugu waho, mu gihe icyo gihugu cyaba cyaratangiye gushyira mu bikorwa amasezerano ashyiraho Isoko Rusange(rimwe) rya Afurika (AfCFTA).

Ati "Ibyiza umuntu yabona muri ririya soko ni imisoro igabanyije cyane kandi abantu bumvaga ko ari ukujya kugurisha ibintu gusa, nyamara na serivisi uzijyanayo, ubu tugiye kujya muri Kenya kandi turimo no gushaka byinshi byakorewe muri Afurika dushobora kujya tuguriza abantu."

Avuga ko mu mwaka wa 2024 ari bwo bazaba batangiye gukorera i Nairobi muri Kenya, kandi ko muri uyu utaha wa 2023 bazongera moto z’amashanyarazi zitangwa ku nguzanyo, kuva ku 1,000 bagezeho ubu kugera ku 4,000.

Richard Niwenshuti PS MINICOM
Richard Niwenshuti PS MINICOM

Iki gitekerezo Nkundimana aragikesha inama n’icyizere agenda ahabwa n’abantu batandukanye, harimo n’ikiganiro bagejejweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Richard Niwenshuti.

Niwenshuti avuga ko Isoko Rusange rya Afurika ryamaze gushyirwaho, ariko ngo ritegereje abaribyaza umusaruro, aho uwakoraga ibigenewe igihugu cye gusa agomba no gutegura uburyo yabyambukana imipaka kuko hose ngo afatwa nk’uri mu gihugu cye.

Niwenshuti asaba urubyiruko rufite imishinga kunoza ubuziranenge bw’ibyo rukora ndetse no kongera ingano yabyo, kuko ngo n’iyo hanze habaye ikibazo babasha kubicuruza mu gihugu imbere bikaziba icyuho cy’ibyatumizwaga.

Avuga ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga bitakiri ngombwa gutwika amafaranga y’urugendo rw’umuntu ujya kurangura cyangwa gushora ibicuruzwa mu mahanga, ahubwo yohererezwa cyangwa akohereza ibintu gusa, ubundi akishyura akoresheje ikoranabuhanga rya ’e-commerce’.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM yakomeje agira ati "Turashaka e-commerce kuko hari amahirwe yo gutumiza ibintu ukoresheje ibigo nka Amazon, ariko namwe mukagira ibyo mwoherezayo, hakenewe guhuza AfCFTA na e-commerce."

Niwenshuti agira inama Urubyiruko gushaka cyane cyane ikoranabuhanga rifasha Ubuhinzi gutera imbere.

Umuyobozi wa USAID Feed the Future, Rwanda Nguriza Nshore, Robin Padberg, avuga ko badatanga igishoro ku mishinga ikeneye gutezwa imbere, ahubwo ngo bayihuza n’inararibonye zikabanza kwigisha ba nyirayo, nyuma bakabahuza n’ibigo by’imari.

Robin Padberg wa Feed the Future Rwanda, Nguriza Nshore
Robin Padberg wa Feed the Future Rwanda, Nguriza Nshore

Kuri ubu uyu mushinga urimo kugenda wubaka amahuriro agizwe n’abikorera bafite imishinga hamwe n’inzego za Leta zitanga serivisi zifitanye isano n’ibyo buri mushinga ukora, mu rwego rwo kubakorera ubuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka