Abacuruzi bishimiye gusubukura imirimo

Abacururiza mu isoko rinini ryitwa Goico no mu yandi maduka yo mu mujyi rwagati wa Musanze bishimiye ko kuva kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020, bongeye gusubukura imirimo ijyanye n’ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.

Akanyamuneza ni kose kuri Bizumuremyi Philibert wongeye gufungura iduka rye
Akanyamuneza ni kose kuri Bizumuremyi Philibert wongeye gufungura iduka rye

Uyu ni umwe mu myanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana mu cyumweru gishize, igashyira ubucuruzi ku rutonde rw’imirimo isubukurwa kuva kuri uyu wa mbere tariki 04 Gicurasi 2020.

Mu masaha y’igitondo cyo ku wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 mu mujyi wa Musanze, urujya n’uruza rw’abantu bajya gushaka serivisi yaba mu isoko n’amaduka ari mu mujyi rwagati rwongeye gusubukurwa. Abinjira mu isoko rinini ryitwa Goico babanza gutonda umurongo ari nako buri wese akaraba intoki akoresheje amazi meza n’isabune, akabona kwemererwa kwinjira kandi nabwo abashinzwe umutekano w’iri soko babanje gusuzuma niba nta bikoresho bikomeretsa cyangwa ibyateza umutekano muke uwinjira muri iri soko yaba afite.

Mu rwego rwo kubahiriza umwanzuro ukubiye mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana mu cyumweru gishize wo kuba umubare w’abacururiza mu masoko bagomba gusimburana ntibarenge 50% by’abacuruzi, muri iri isoko, imbere ya buri muryango w’iduka cyangwa iseta, hashyizwe nimero igaragaza uko bazajya basimburana.

Akanyamuneza kari kose ku bacuruzi bongeye gufungura imiryango nyuma y’iminsi bari bamaze badakora.

Uwitwa Bizumuremyi Philibert, umwe mu bacuruzi bongeye gusubukura imirimo yagize ati: “Twabyakiriye neza, twatangiye gukora kandi twubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Ku giti cyanjye nashyizeho ingamba zo kuba nambaye agapfukamunwa, nkaraba intoki kenshi, uwinjira mu iduka ryanjye asiga intera hagati ye na mugenzi we. Nk’ubu abakiriya benshi babaga bakeneye ibyo kugura baburaga uko babyifatamo, hakaba n’abaduhamagara ariko tudafite uko twabibaha kuko twari twarafunze; nta kibazo rwose twiteguye kubahiriza amabwiriza yose dusabwa ariko tugashakisha amafaranga kuko ni byo bidutunze”.

Abacuruzi babwiye Kigali Today ko badafite igihe cyo kujenjeka cyangwa ngo birare, ahubwo bagiye gukomeza akazi bubahiriza amabwiriza yose yashyizweho na Leta y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Nkinzabera Pascal ukuriye abacururiza muri iri soko, agaruka ku ngamba bashyizeho muri rusange, kugira ngo bifashe abacuruzi bose uko ari 1850 barikoreramo n’abaguzi barigana kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Yagize ati: “Twashyizeho uburyo imbere ya buri duka twandikaho rimwe cyangwa kabiri, abafite ibanza bazajya bakora umunsi umwe abahuriye kuri nimero ikurikiraho bakore undi munsi ukurikiyeho. Iri soko rifite komite nyobozi yigabyemo amakipe agomba kugenzura uko abacuruzi n’abaguzi bubahiriza amabwiriza yose. Muri rusange turishimira ko Leta yagennye uko dukora twirinze ubucucike, biraduha amahirwe cyane ko urebye uburyo iki cyorezo gihangayikishije tutari twiteze ko twongera gusubukura imirimo”.

Inzego zishinzwe umutekano n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze baramukiye muri iri soko bareba niba abacuruza cyangwa abaguzi bubahiriza amabwiriza. Andrew Rucyahanampuhwe umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu asaba abaturage gukomeza kwitwararika bayubahiriza uko bikwiye.

Yagize ati: “Turasaba abaturage ko dufatanya uru rugamba, kandi bamenye ko ibikorwa byose ari ukugira ngo ubuzima bw’Abanyarwanda aho bari hose bubungabungwe. Rero si ngombwa ko aya mabwiriza abantu bayirengagiza, ngo bakore ibihabanye na yo, kuko byatugiraho ingaruka zo gutinda guhangana n’iki cyorezo”.

Kuba abacururiza mu isoko rinini rya Goico bishimiye kongera gusubukura imirimo, babihuriyeho n’abacururiza ibikoresho by’ubwubatsi, imyenda n’izindi serivisi zitandukanye z’ubucuruzi babikorera mu maduka ari mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze.

Bugesera: Bamwe mu bacuruzi bakorera mu isoko rya Nyamata na bo bavuga ko bishimiye kongera kubona uko bakora

Kuri uyu munsi wa mbere wo gutangira akazi, nyuma y’amezi hafi abiri abantu bari mu rugo, bamwe mu bacuruzi bo mu isoko rya Nyamata mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, barishimira ko bongeye kugaruka mu kazi.

Uwitwa Dadi Polepole ucuruza ubuconsho n’amavuta yo kwisiga muri iryo soko, yavuze ko iminsi 15 batanze yo gusubira mu kazi yamushimishije.

Yagize ati, “Iyi minsi baduhaye ngo tugaruke mu kazi yanshimishije, nzi ko bitavuze ko icyorezo cyarangiye, kiracyahari, turakomeza kwirinda, ndashyiraho abahungu bajye batangira abantu haze umwe umwe.Ikindi bagomba kuza bamaze gukaraba ku ntoki, banambaye udupfukamunwa”.

Ku bijyanye no gufata amafaranga, Polepole avuga ko abakiriya bazajya bamwishyura bakoresheje ‘Mobile Money’ abatazi kuyikoresha nk’abakuze cyane ngo bazajya bamwishyura mu ntoki.

Gusa Polepole yongeraho ko kurangura bigiye kuzajya bibahenda kurushaho bitewe n’uko ingendo zidafunguye uko byari bisanzwe.

Mugenzi we witwa Gatete Valens ucuruza ibikoresho byo mu gikoni no ku meza(amasahani,amasafuriya, ibisorori n’ibindi),yavuze ko iminsi bamaze mu rugo badakora, basanze bimwe mu bicuruzwa byabo byarangiritse, ndetse ngo igihombo cyamaze kumugeraho.

Yagize ati,: “Iyi minsi batanze yo kugira ngo dutangire gukora yadushimishije, turabizi ko icyorezo kigihari, ariko umukiriya ashobora kunsaba icyo ashaka nkakimuha, ariko nkirinda kumwegera. Gutangira akazi biranshimishije cyane kuko nari kuzikanga nariye n’igishoro, kuko ubundi umucuruzi arya ku nyungu, iyo adakora rero ntibikunda”.

Umubyeyi ucuruza ibitenge muri iryo soko, utifuje ko amazina ye atangazwa, we ngo arabona abakiriya ntabo nubwo ari ku munsi wa mbere bafunguye. We ngo afite impungenge z’ahazaza h’ubucuruzi bwabo mu gihe ingendo zaba zitemewe ku buryo busesuye uko bisanzwe.

Yagize ati,: “Reba nawe ibitenge nsigaranye uko bingana, imbaho zambaye ubusa, ubu se bakoze iki niba batubwiye ngo dufungure dukore ariko tutajya kurangura?”

Umulisa Esther Ucuruza imyenda y’abana yavuze ko we atari azi ko ari iminsi 15 yatanzwe ngo barebe uko icyorezo kigenda.

Yagize ati,“Sinari nzi ko batanze iminsi 15 y’igerageza, ariko kuri njyewe ikintu kigoye ni uko tutemerewe kujya kurangura uko bisanzwe. Naho gufungura byo byanshimishije cyane, ntitwari tukibona n’ibitunga umuryango, ariko ubu igikoma kiraboneka”.

Tuyisenge Modeste ucuruza za Matola zo kuryamira yavuze ko bishimiye kongera gutangira akazi, kuri we ngo nubwo batemerewe kujya muri Kigali uko bisanzwe ariko ibicuruzwa bizajya bibageraho nta kibazo.

Yagize ati,: “Bazajya batuzanira za Matola hanyuma twohereze amafaranga”.

Ku bijyanye n’ingendo, abanyonzi bagarutse mu kazi kabo, abamotari na bo batangiye gukora, ariko ku bijyanye n’imodoka zitwara abagenzi muri rusange zigana i Kigali hari izigenda zikagarukira ku ruzi rw’Akagera ahitwa mu Karumuna. Hakaba n’izindi ziva i Nyamata zikagera i Nyanza.

Muri Gare ya Nyamata, uwitwa Asiimwe Eric uhagarariye Sosiyete itwara abagenzi mu modoka yitwa ‘Excel Travel Tours’ ishami rya Nyamata, yabwiye Kigali Today ko bari bazi ko batemerewe kugera muri Kigali, nyuma uyu munsi bamenya ko RURA yabemereye gutwara abagenzi bakabageza i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Yagize ati,"Ntituzi uko byagenze ariko batwemereye gutwara abagenzi tukabageza i Nyanza. Igiciro cyazamutse ubu itike ni amafaranga 970 kandi ubundi yari 500Frw. Urebye abakiriya bakiriye icyo giciro kuko na bo barabona uko ikibazo kimeze, ubu imodoka yatwaraga abantu 29 iratwara abantu 14. Barabyumva rero nta handi na ba nyiri isosiyete bazakura mazutu”.

Kanani Sylvere ushinzwe ibikorwa muri Sosiyete itwara abagenzi mu modoka yitwa ‘City Express’ na yo ikorera aho muri Gare ya Nyamata we yavuze ko imodoka zabo zitemerewe kurenga mu Karumuna, kuko ngo barubahiriza amabwiriza avuga ko nta muntu uva mu ntara ngo ajye mu yindi cyangwa se ngo ajye mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati,”Twebwe ntitwemerewe kurenga muri iyi Ntara ni uko amabwiriza avuga n’iyo waba ugenda n’ibirenge. Ubwo rero turagenda tukagarukira mu Karumuna tugasiga abantu aho, kandi na bo barabizi ko tutemerewe kuharenga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka