Abacuruzi basabwe kureka kubaza umuguzi niba ashaka Fagitire ya EBM

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yashimiye abasora ariko anabasaba gusezera ku mvugo ya ‘Ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ bagaharanira gukomeza gukoresha inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine), badategereje kuyisabwa n’umuguzi, ahubwo bikaba umuco ubaranga.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Yabigarutseho tariki 19 Ugushyingo 2022, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 20 umunsi w’abasora wabereye i Kigali muri Convention Centre ku rwego rw’Igihugu, ukaba waranahuriranye n’isabukuru y’imyaka 25 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) kimaze gishinzwe.

Mu ijambo rye muri uyu muhango, Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, yashimiye abasora bose ku kuba bataraciwe intege n’icyorezo cya Covid-19, ahubwo bagakomeza gusora kandi bakabikorera ku gihe, by’umwihariko ashimira abahawe ibihembo yaba muri Kigali ndetse n’abandi babihawe mbere yaho mu Ntara.

Abitwaye neza mu gusora bashimiwe
Abitwaye neza mu gusora bashimiwe

Uko gusora neza byatumye umusaruro mbumbe w’Igihugu warakomeje kwiyongera ukava kuri Miliyari 806 wariho mu mwaka wa 2000, ugera kuri Miliyari 10,944 z’amafaranga y’u Rwanda muri 2021.

Aha ni ho Minisitiri w’Intebe ahera asaba abacuruzi gukomeza gutanga inyemezabwishyu ya EBM, mu rwego rwo guharanira kwigira.

Yagize ati “EBM ni igikorwa tugomba guhuriraho, ari ugura n’ugurisha, umucuruzi areke kurindira ko nyimusaba, ahubwo yibwirize ayimpe igihe nje kugura, nanjye umuguzi ninsanga umucuruzi yibagiwe nibwirize nyimusabe”.

Akomeza agira ati “Nkaba ngira ngo mvuge ko tuza kuva hano hari imvugo twasibye mu Gihugu cyacu, ikoreshwa iyo umuntu aje kugura ikintu ukamubaza uti, ‘ese urashaka EBM cyangwa ntayo ushaka?’ Ndagira ngo tuve hano dusezeye ko icitse burundu mu Rwanda, EBM ijye mu bikorwa, uje kugura ibintu uyimuhe, ntabwo ukeneye kumubaza, nayanga umubaze impamvu ayanze”.

Dr. Ngirente yijeje abacuruzi ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abashoramari n’abacuruzi boroherwe mu kazi kabo ka buri munsi, ariko buri wese akore inshingano ye, ku buryo iriya mvugo ikwiye gufatwa nk’icyaha aho umuntu yicaye hose mu mutwe we yumve ko ari uguhemukira Igihugu.

Biteganyijwe ko ubukungu bw’Igihugu buzazamuka ku gipimo cya 6.8% muri 2022, naho muri 2023 bukazazamuka ku gipimo cya 6.7%.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) gitangaza ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ya 2021/2022, cyabashije kwinjiza mu isanduku ya Leta amafaranga y’u Rwanda agizwe n’imisoro n’andi atari imisoro angana na Miliyari 1,910.2.

Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 10,9% muri 2021, nyuma y’uko muri 2020 bwari bwazamutse ku kigero cya 3,4% kubera gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 cyari kibasiye isi.

Mu gihembwe cya mbere cya 2022, ubukungu bw’Igihugu bwazamutseho 7,9% naho mu cya kabiri buzamukaho 7,5%.

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka