- Icyapa cy’Ikoranabuhanga rihabwa abacuruzi kugira ngo uje kugura ikintu kuri Mobile Money adasabwa kurenzaho ayo kubikuza
Mu mabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri agamije gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19, harimo ingingo isaba abantu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga ribarinda kuyakoraho.
Leta isanga uburyo bwafasha abantu benshi bashoboka guhererekanya amafaranga nta muntu uyakozeho, ari ugukoresha telefone zigendanwa kuri ubu ngo zifitwe n’Abaturarwanda bagera kuri 80%, nk’uko ibarurirashamibare ribigaragaza.
Abakoresha MTN cyangwa Airtel banafite konti muri banki, ubu bashobora kubitsa no kubikuza ku buntu imibare ihwanye n’amafaranga bifuza aho kuba ayo mafaranga ubwayo, bakayivana cyangwa bakayishyira kuri Mobile Money, ndetse bakayohererezanya ku buntu hagati ya telefone n’indi mu gihe bagura cyangwa bishyura ibintu na serivisi.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa yabwiye Kigali Today ko abaturage bakirimo gushishikarizwa kwitabira iri koranabuhanga mbere y’uko bigirwa itegeko.
Yagize ati “Hazabaho kwigisha guhagije mbere yo kubigira itegeko, ikindi kigomba kunozwa ni uruhererekane rutaragera hose rwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga.”
“Turakorana n’ababishinzwe kugira ngo aho wagera hose habe hashobora gukoreshwa ikoranabuhanga, bo barimo baragerageza kugera kuri benshi bashoboka, ntabwo byarangira umunsi umwe ariko birimo birakorwa ku buryo bwihuse cyane”.
Bamwe mu bacuruzi bavuga ko impamvu ikomeye abantu benshi batitabira kohererezanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga hifashishijwe Mobile Money na Airtel Money, ngo biterwa n’umuco wo kumva ko udafite amafaranga mu ntoki adashobora guhaha.
Uwitwa Muhire agira ati “uwo muco ni wo utuma abahabwa amafaranga kuri Mobile Money basaba kurengerezwaho ayo kubikuza, nyamara hari simukadi zagenewe abacuruzi zifite kode yitwa “MoMo Pay”
“Umucuruzi ufite iyo kode ashobora kubikuza amafaranga ye batarinze kumukata ayo kubikuza, bityo na we akaba adashobora gusaba ayo kubikuza abamwishyuye muri ubwo buryo.”
Umukozi mu ishami rishinzwe Mobile Money muri sosiyete MTN, Musugi Jean Paul yatangarije Kigali Today ko amabwiriza ya Leta yo kwirinda guhanahana amafaranga mu ntoki, ngo yatumye abacuruzi bishyurwa hakoreshejwe ‘MoMo pay’ bikuba inshuro ebyiri mu mezi abiri ashize, nyamara ngo iyi serivisi yari iriho kuva mu myaka ibiri ishize.
Musugi yagize ati “Ubu tugeze ku bacuruzi hafi ibihumbi 16 nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, harimo kugaragara ubwiyongere bwinshi, n’ubu tuvugana hari abo twe tujya gushaka hari n’abaza kuri serivisi zacu”.
“Urebye umuvuduko w’ubwiyongere bwabo, ushobora gusanga no mu cyumweru gitaha bageze ku bihumbi 20, haracyari benshi dushaka kugezaho iyo serivisi ya MoMo Pay, nkurikije ingamba dufite hakiyongeraho no gufatanya na Leta, mbona ko uyu mwaka uzajya kurangira buri muntu yaragejejweho iyo serivisi”.
Sosiyete ya MTN ivuga ko kuri ubu hari simukadi (simcard) zirenga miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atanu z’abafatabuguzi bayo, aba bose bakaba ari Abanyarwanda barengeje imyaka 18.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
- MINEDUC: Nta mwana urwarira ku ishuri ngo ajye mu muryango we adapimwe COVID-19
- #COVID19 : Abarwayi bashya 143 barimo 101 babonetse i Kigali
- U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19
- #COVID19 : Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 167, ntawakize
- Mu Rwanda COVID-19 yishe abantu batanu, haboneka abarwayi bashya 107
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|