Abacuruzi baravuga ko batacuruje neza mu minsi mikuru kubera Covid-19

Abacuruza iby’iminsi mikuru baratangaza ko nta baguzi babonye nk’abo babonaga mbere y’umwaduko wa Covid-19.

Mu gihe cy’iminsi mikuru, ubusanzwe abacuruzi batandukanye bakunze kungukira mu babagana muri ibyo bihe kuko baba bagura iby’iminsi mikuru yaba imyambaro cyangwa ibiribwa byo kwizihiza ibirori by’umwaka mushya uba ugiye gutangira.

Kuri ubu abacuruzi batandukanye barimo abacuruza inyama, imyambaro n’inkweto bahamirije, umunyamakuru wa Kigali Today ko mu gusoza umwaka wa 2021 batigeze bacuruza cyane kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Umucuruzi witwa Eric ucuruza imyenda y’abagabo yagize ati: “Mbere ya Covid-19 abagabo bazaga kugura imyenda mishya y’ubunani ndetse bakagurira abagore n’abana babo, ariko zenguruka hano hose urasanga twese dufite ikibazo kimwe turi guhomba cyane nta baguzi rwose. Gusa nanone mbona icyabiteye ari uko iki cyorezo kimaze igihe kinini rero abantu nta mafaranga bafite kabisa”.

Umucuruzi w’isambaza na we yatangaje ko batari gucuruza nk’uko mbere bacuruzaga mu minsi mikuru ati “Ewana twumiwe kabisa nta baguzi n’abari kuza ni bake cyane kuko noneho no mu kwirinda icyorezo gahunda Leta yashyizeho ko buri wese yerekana ko yikingije, hari ubwo bamwe baza bibagiwe ikibyerekana babasubizayo ntibagaruke bagahitamo kujya kugurira abazunguzayi”.

Umubyeyi witwa Clarisse umaze imyaka 5 acuruza inkweto zirimo iz’abagore n’abana avuga ko ubunani bwa Covid-19 butandukanye cyane n’ubunani bw’indi myaka. Ati: “mbere twungukiraga mu minsi mikuru kuko twabaga twaranaranguye byinshi twizeye abaguzi ariko kuri ubu nibyo twaranguye mu byumweru bibiri bishize turacyabifite nta baguzi bariho”.

Jean Baptiste ucuruza inyama avuga ko amaze imyaka icumi azicuruza, yagize ati:” Mbere y’umwaduko w’iki cyorezo ku bunani twacuruzaga inka eshatu cyangwa enye, ariko kuri ubu inka imwe ntiri gupfa gushira uwacuruje nyinshi cyane, yacuruje inka imwe n’igice”.

Batangaje ibi mu gihe minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ikomeje kuvugurura no gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo covid 19 nyuma y’uko mu Rwanda hagaragariye ubwandu bushya bwa Covid 19 yihinduranyije bwiswe Omicron bivugwa ko bukwirakwira vuba cyane, hakaba harashyizweho n’ingamba zirimo ko umuntu wese winjira mu isoko agomba kubanza kubahiriza amabwiriza arimo gukaraba intoki ndetse no kwerekana ko wikingije cyangwa se wafashe urukingo rwa Covid 19, ibyo bamwe bahamya ko byatumye aba bagana muri iyi minsi mikuru bagabanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kandi ubu RWANDA REVENUE yo izaducuruza ititaye kubindi!

KWA MUROKORE yanditse ku itariki ya: 2-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka