Abacuruzi barasabwa kunoza imikorere ngo icyerekezo 2020 kizagerweho uko byifuzwa

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro itorero ry’indangamirwa mu bucuruzi, tariki 03/09/2012, Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko aho u Rwanda rugeze mu bukungu hashimishije ariko ko ari ngombwa kongera umuvuduko kugirango icyerekezo 2020 kigerweho uko byifuzwa.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda yabwiye abajyanama b’ubucuruzi bo mu mirenge yose y’u Rwanda bari mu itorero mu karere ka Burera ko Abanyarwanda bagomba gukora kurusha uko basanzwe bakora.

Kuba mu myaka 10 ishize ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutseho 8,5% bigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse cyane ugereranyije n’ibindi bihugu. U Rwanda rwabaye kimwe mu bihugu byo muri Afurika byagaragaje umuvuduko wihuse mu kuzamuka k’ubukungu rusange bw’igihugu.

Mu myaka umunani isigaye kugira ngo umwaka wa 2020 ugerweho, Abanyarwanda bagomba kurushaho kwihuta mu muvuduko w’umukungu bw’u Rwanda bukazamukaho byibura 11,5% buri mwaka; nk’uko bisobanurwa na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.

Umuvuduko w’ubukungu u Rwanda rugenderaho ubu rukomeje kuwugenderaho ntabwo watuma 11,5% bigerwaho. Birasaba indi mikorere idasanzwe; nk’uko Minisitiri Kanimba abisobanura.

Bimwe mu bisabwa gukorwa

Ubuhinzi burasabwa kongerwamo ingufu ku buryo ubuhinzi bwazamukaho 8,5%. Ingufu za koreshwaga mu buhinzi muri iki gihe zigomba kongerwa nk’uko Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda abisobanura.

Muri iki gihe Abanyarwanda barenga 70% batunzwe n’ubuhinzi. Muri 2020 hifuzwa ko Abanyarwanda bazaba batunzwe n’ubuhinzi bazaba babarirwa muri 50% gusa kandi bagakora ubwa kijyambere, abandi bagakora imirimo itandukanye itari iy’ubuhinzi.

Urwego rw’inganda, urwego rwa za serivisi ndetse n’urwego rw’ishoramari bigomba kongerwamo imbaraga ku buryo ishoramari rishingiye kuri Leta rigabanuka hakazamuka cyane ishoramari ritari irya Leta.

Intore z'indangamirwa mu bucuruzi ni zo shingiro ryo kongera umuvuduko mu bukungu bw'u Rwanda.
Intore z’indangamirwa mu bucuruzi ni zo shingiro ryo kongera umuvuduko mu bukungu bw’u Rwanda.

Minisitiri Kanimba yavuze ko igipimo cy’ubukungu u Rwanda rwifuza kugeraho kugira ngo icyerekezo 2020 kizagerweho uko byifuzwa, kizashyirwa mu bikorwa hifashishijwe kandi Intore z’indangamirwa mu bucuruzi.

Ubwo bazaba barangije itorero barasabwa kujya mu mirenge bakoreramo bagashishikariza ndetse bakanasobanurira abaturage gahunda ya “Hanga Umurimo” kuko hifuzwa ko nibura buri mwaka hajya havuka imirimo mishya 7000.

Intore z’indangamirwa mu bucuruzi zirasabwa kandi gukunda igihugu n’Abanyarwanda kugira ngo koko bakore ubukangurambaga maze umuvuduko w’iterambere wihute.

Izo ntore zose uko ari 386 zatangiye itorero tariki 01/09/2012, rikazarisoza tariki 09/09/2012. Muri iryo torero bazigiramo ibintu bitandukanye bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda kurushaho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka