Abacuruzi b’Abanyarwanda bafite icyizere cyo kwigarurira isoko rya Gabon

Abanyarwanda bacuruza ibikomoka ku buhunzi byera mu Rwanda, baratanagaza ko bafite icyizere cyo kwigarurira isoko ryo muri Gabon n’akarere iherereyemo, nyuma y’uko ibyo bari bajyanyeyo mu imurikabikagirisha bamaze iminsi bakoreyeyo ryabungukiye.

Tariki 06-08/07/2012, itsinda ry’amakompanyi yo mu Rwanda agera kuri 35 n’abantu bagera kuri 60, baherekejwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, bakoze urugendo muri Gabon mu rwego rwo kurambagiza isoko ryaho.

Mu imurikagurisha ry’iminsi itatu, aba bacuruzi babashije kugurisha toni zigera kuri 50 z’ibicuruzwa bitadukanye bari bajyanye banakurayo abakiriya benshi bifuje kujya babajyemurira ibyo kurya; nk’uko aba bacuruzi babyivugiye.

Mu kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru iby’urwo rugendo, kuri uyu wa mbere tariki 23/07/2012, bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha batangaje ko biteguye kwigarurira iryo soko, mu gihe imbogamizi mu kujyana ibyo bicuruzwa zaba zivuyeho.

Pierre Damien Mbategimana ufite uruganda rutunganya isombe n’inanasi byumye rwitwa SHEKINA, yavuze ko ibikorwa byabo byakunzwe cyane ku buryo byanashize mbere y’uko imurikagurisha rirangira.

Ati: “Abaturage baho ntibatinya ibiciro kandi bakunda guhaha cyane. Ikindi bahuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ifaranga rya CFA, ku buryo igicuruzwa kinjiye muri kimwe mu bihugu ahandi kihagera nta kibazo”.

Minisitiri Kanimba mu kiganiro n'abanyamakuru asobanura uko urugendo bakoreye muri Gabon rwagenze.
Minisitiri Kanimba mu kiganiro n’abanyamakuru asobanura uko urugendo bakoreye muri Gabon rwagenze.

Gusa hari abagaragaje n’impungenge zishingiye ku kuba hari aho gupiganwa bitazaborohera, kuko ibihugu nka Cameroun n’u Bufaransa byinjiza ibintu nta misoro, bitandukanye n’Abanyarwanda bishyura imisoro inshuro zirenze imwe.

Minisitiri Kanimba yavuze ko ibyo biri muri gahunda ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yo kuziba icyuho kigaragara mu byoherezwa hanze. Akavuga ko bizagerwaho ari uko umusaruro w’ibyera mu Rwanda wongerewe.

Kanimba yavuze ko ari intangiriro kuko n’ahandi bazahagera ariko haracyari ikibazo cy’ubwikorezi kuko kugeza bu bagera aho RwandAir igera kusa.

Yanaboneyeho gusaba abo bacuruzi kongera ubuziranenge no kubahiriza igihe.
Bimwe mu bicuruzwa byakunzwe ni amafu y’ubugali n’ay’ibigori, isombe, urusenda rw’Akabanga n’inyama.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka