Abacuruzi b’Abanyarwanda babangamiwe na ruswa iri mu karere

Abahagarariye urugaga rw’abikorera ku giti cyabo (PSF), bavuga ko imbogamizi zidashingiye ku misoro bahura na zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba, zibangamira iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Abakoresha ibyambu byo mu karere babangamirwa n'imbogamizi zidashingiye ku misoro
Abakoresha ibyambu byo mu karere babangamirwa n’imbogamizi zidashingiye ku misoro

Imbogamizi abo bacuruzi bahura nazo nk’uko abahagarariye PSF babivuga, ni ukuzarira gukabije mu gihe cyo kuzuza impapuro zisabwa kuri gasutamo za Mombasa (Kenya) na Dar es-Salam (Tanzania).

Izo mbogamizi zidashingiye ku misoro mu bihugu bya EAC, zatangajwe ku itariki 28 Gashyantare 2019, kuri Hoteli Lemigo mu Mujyi wa Kigali, ubwo PSF yatangazaga ibyavuye mu igenzura rigamije kureba uko uko ishoramari rihagaze.

Iryo genzura ryagaragaje ko, nibura kugira ngo kontineri ivanwe ku cyambu cya Mombasa cyangwa icya Dar es-Salam igezwe i Kigali bifata iminsi umunani, mu gihe kuzuza impapuro zo kuri za gasutamo bifata iminsi icyenda.

Abahagarariye PSF, bavuga ko impamvu y’uko kuzarira gukabije mu kuzuza impapuro zo kuri za gasutamo, biterwa ahanini na bimwe mu bihugu byanga gusangira amakuru hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi ibyo byakabaye byihutisha serivisi.

Mugisha Robinson, umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri PSF yagize ati, “Byari kuba ari ibintu byoroshye, iyo ibihugu byari kuba bisangira amakuru ajyanye n’ishoramari hagati yabyo mu buryo bw’ikoranabuhanga , gukoresha ikoranabuhanga rero, usanga ari ibintu bikiri inyuma cyane, ni iyo mpamvu ituma habaho uko gutinda”.

Mugisha yabwiye Kigali Today ko ibihugu byanga gusangira amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga byitwaza ko ari ku mpamvu zo kurinda umutekano, kandi ibyo nta shingiro bifite

Mugisha yongeraho ko niyo ibyo byo kuzuza impapuro za gusutamo birangiye, abacuruzi bongera bagahura n’ikibazo cy’abantu, ubundi bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu bihugu byabo, usanga bashyizeho za bariyeri mu mihanda, bakajya baka ruswa.

Mugisha yagize ati , “ Abashoferi batinda kuri izo bariyeri, bigatuma batinda kugera i Kigali”.

Kuri ibyo bibazo kandi, hiyongera igiciro cy’ubwikorezi usanga gihanitse cyane mu bihugu bwa EAC, bikaba bituma u Rwanda rugorwa no guhangana n’ibihugu bituranye na rwo.

Iyo umucuruzi wo mu Rwanda utumizwe kontineri y’ibicuruzwa iringaniye (20ft), bimusaba nibura Amadolari 4.990, aya ni inshuro ebyiri zirenga, ugereranije n’impuzandengo y’igiciro cyo gutumiza kontineri mu bindi bihugu muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Igiciro cya kontineri ntakirenga Amadolari 2,504.

Iki giciro cy’ubwikorezi gihanitse gityo, gituma u Rwanda runanirwa guhangana n’ibindi bihugu mu rwego rw’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Nsengiyumva Albert umushoferi utwara ikamyo y’ibicuruzwa yabwiye Kigali Today ati, “Ntwara ikamyo mvana ibicuruzwa i Mombasa mbizana i Kigali, uko gutinda mu nzira rero, hari ubwo biterwa n’Abapolisi baba baduhagaritse kuri za bariyeri.Nshobora guhagarara nk’isaha yose mu gihe ntabahaye amafaranga.Ibaze rero niba ngomba kunyura kuri za bariyeri icyenda(9).”

Kanyonya Andrew , Umucuruzi utumiza ibintu mu mahanga yabwiye Kigali Today ati, ”Uko ibicuruzwa bimara igihe kinini mu nzira, ni ko utakaza abakiriya hano i Kigali.Ntidushobora guhangana n’abandi mu gihe tudacuruza mu buryo bumwe cyane cyane nk’abo mu bihugu duturanye.”

Kanyonya yagize ati, “Ni ngombwa ko ibihugu bigize EAC, byihutira gukemura iki kibazo, kuko bitabaye ibyo, nta guhangana mu by’ubucuruzi mu karere byabaho, ndetse na rya soko rimwe rihuriweho n’ibihugu by’Afurika ntiryabaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nta ruswa itangwa gusana muri PARC industrial kandi bari kwimurwa ndetse bamwe barimuwe ntaninzu yaho ikeneye gusanwa zose ndazizi

Mahoro yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

Bavugishe ukuri bahere kuri ruswa iri mu Rwanda. Ninde wari wavugurura inzu mu mugi wa Kigali(quartier matheus nabparc industriel) adatanze ruswa.

ntimukabeshye yanditse ku itariki ya: 2-03-2019  →  Musubize

Nibyo koko,Ruswa yo mu karere iteye ubwoba.Keretse u Rwanda nirwo rugerageza,uretse ko narwo rufite abantu benshi barya ruswa,cyanecyane abapolisi n’abacamanza.
Ruswa izacika burundu igihe Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,igashyiraho ubutegetsi bwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,shaka Imana cyane,ureke kwibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc...

gatera yanditse ku itariki ya: 1-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka