Abacuruzi 30 bamaze guhanwa bazira guhanika igiciro cya sima

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) itangaza ko abacuruzi 30 bo muri Kigali bahanwe bazira gucuruza sima ku giciro kiri hejuru y’icyagenwe bitwaje igabanuka ryayo ku isoko.

 Minisitiri Munyeshyaka asaba abacuruzi ba sima kutongera guhenda abaguzi kuko ikiranguzo cyayo ku ruganda kitahindutse
Minisitiri Munyeshyaka asaba abacuruzi ba sima kutongera guhenda abaguzi kuko ikiranguzo cyayo ku ruganda kitahindutse

Byatangajwe na Minisitiri wa MINICOM, Vincent Munyeshyaka, ubwo we n’abandi barebwa n’ikibazo cya sima bagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2018.

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko ingano ya sima yagabanutse ku isoko bitewe n’uko kuva muri Gashyantare uyu mwaka, uruganda rwa CIMERWA rwari rurimo koza imashini no gusimbuza ibyuma bishaje, bityo ntirukore nk’uko bisanzwe.

Ibyo ariko ngo ntibyigeze bituma igiciro cy’ikiranguzo ku ruganda cyiyongera ari yo mpamvu n’abacuruzi batakagombye guhenda abaguzi.

Yagize ati “Nubwo sima y’u Rwanda yagabanutse, igiciro nticyigeze gihinduka. Igiciro ku isoko ni 9500Frw kuri sima ya 42.5 na 8700Frw kuri sima ya 32.5.

Hari rero abacuruzi bazamuye ibiciro ku buryo umufuka wageze ku bihumbi 12 ndetse na 13, abo ni bo twahannye”.

Arongera ati “Itegeko riteganya amande kuri icyo cyaha ari hagati y’ibihumbi 20 na miliyoni ebyiri. Muri bariya 30 uwaciwe amafaranga make ni ibihumbi 100Frw naho uwaciwe menshi ni ibihumbi 500Frw. Ibyo biratuma n’abandi bareberaho ntibongere gukora ayo makosa”.

Ikiganiro cyitbiriwe n
Ikiganiro cyitbiriwe n’abanyamakuru batandukanye n’abandi bafite aho bahurira n’ubucuruzi bwa sima

Yavuze kandi ko ubu sima y’u Rwanda yongeye kwiyongera ku isoko kuko imirimo yarangiye, ku buryo mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, uruganda ruzaba rwasubiye ku kigero cya sima rwakoraga, ni ukuvuga Toni 1300 ku munsi, bihwanye na 60% by’ubushobozi bw’uruganda.

Ikindi ngo ni uko mu mpera za Kanama uyu mwaka, urwo ruganda ruzaba rukora Toni 1500 ku munsi, bihwanye na 75% by’ubushobozi bwarwo naho muri 2020 rukazagera ku 100%.

Umukozi wa CIMERWA ushinzwe imari, John Bugunya, yavuze ko nyuma y’iyo mirimo yo gutunganya imashini, igiciro cya sima gishobora kuzagabanuka.

Ati “Nyuma y’imirimo tumazemo igihe, uruganda rwongereye imbaraga ku buryo umusaruro uziyongera cyane. Ibyo bizatuma umuriro dukoresha uba muke kandi twakore byinshi ku buryo mu gihe kiri imbere twazabiganiraho igiciro ku mufuka kikaba cyagabanuka”.

Abandi baburiwe ni abacuruzi ba sima batanga inyemezabuguzi iriho igiciro cya nyacyo ariko bakishyuza abaguzi amafaranga arenze, icyo ngo ni icyaha gihanwa n’amategeko ku buryo inzego zibishinzwe zabahagurukiye.

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo ingamba zikazwe otherwise abacuruzi baratwitendekaho bitinde

Gnose yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Njye I Nyanza/Amajyepfo nayiguze kuri 15.000F. Ahubwo nibaduhe numero umuntu yazajya yifashisha umucuruzi amuciye amavi

Gnose yanditse ku itariki ya: 27-05-2018  →  Musubize

Nkeka ko twese turi mu Rwanda. Sima yageze aho igura 18000 umufuka,ubu i huye ni 13000.None ntibacuruza ku manywa? Hahanwa ba nde? abari ikigali gusa?

Nihafatwe ingamba zo kurengera umuturage ku buryo bugaragara

Mutabazi Michel yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

mu mugi wa Kigali se ho nihe ciment igura 9000!

gakuba yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Muraho? Ese ayo mabwiriza arareba abo mu mugi wa kigali bonyine?
Naho mu ntara ciment ya 32.5 ni 11000.
Urugero Ngarama/ Gatsibo/ iburasirazuba.

Said yanditse ku itariki ya: 25-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.