Abacururiza ku gataro bagiye kubona igisubizo kizabakura mu bukene

Abagore bacururiza ku gataro bagiye kubona uburyo bwo kubafasha kuva mu bukene bakareka uwo murimo utabahesha agaciro. Bazubakirwa amazu ubundi bishyire hamwe bayacururizemo nk’uko Kandutiye Beatha umukozi mu rugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) abisobanura.

Ubwo yahuguraga abagize Koperative CBTCOCYA (Cross Border Traders Cooperative-Cyanika) ikorera mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, Kandutiye yavuze ko abagore bacururiza ku gataro babiterwa n’ubukene kuburyo babonye uburyo babuvamo bareka uwo murimo.

Abo bagore bakunze kugaragara cyane cyane mu mijyi ndetse no mu masantere akomeye atandukanye mu Rwanda aho baba bafite udutaro cyangwa udutebo turimo imbuto cyangwa imboga, birirwa bazibunza ku mutwe bashaka ababagurira.

Abacururiza ku gataro bagiye kubona uburyo bwo kubakura mu bukene.
Abacururiza ku gataro bagiye kubona uburyo bwo kubakura mu bukene.

Abacururiza ku gataro bakunze guhura n’ingorane kuko iyo bahuye n’abashinzwe umutekano barabirukankana bakabambura ibyo bari gucuruza cyangwa se bikameneka bagahomba kuko ubwo bucuruzi bakora butemewe n’amategeko.

Kuba bakora uwo murimo babiterwa n’ubukene kuko nta gishoro baba bafite gihagije kuburyo nabo bajya gucururiza mu mangazini. Niyo mpamvu hashatswe icyatuma abo bagore nabo bava mu bukene nk’uko Kandutiye abisobanura.

Kandutiye, ubundi ukora mu ishami rishinzwe guteza imbere abagore muri PSF, avuga ko mu rwego rwo gukura abacururiza ku dutaro mu bukene bafashe gahunda yo kububakira inzu izafatwa nka “Kioque” bazajya bacururizamo.

Hateganyijwe ko iyo nzu izubakwa muri buri karere. Abagore bacururiza ku gataro cyangwa se n’abandi bagore bakora imirimo itatuma batera imbere, bazishyira hamwe ubundi bakorere ubucuruzi muri iyo nzu nk’uko Kandutiye abisobanura.

Kandutiye Beata, umukozi muri PSF mu ishami rishinzwe guteza imbere abagore.
Kandutiye Beata, umukozi muri PSF mu ishami rishinzwe guteza imbere abagore.

Akomeza avuga ko kuri ubu iyo nzu imaze kubakwa i Kimironko mu mujyi wa Kigali, ngo izanatahwa mu minsi iri imbere.

Kubera ubushobozi bukiri buke, mu tundi turere bene iyo nzu ntiratangira kubakwa. Ngo ariko ubushobozi nibuboneka zizubakwa zifashe abagore kuva mu bukene nabo batekane nk’uko Kandutiye abihamya.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka