Abacururiza ahagizwe ‘Car Free Zone’ ku Gisimenti batakambiye MINICOM

Abakorera ubucuruzi iruhande rw’imihanda yagizwe Car Free Zone yo ku Gisimenti, batakambiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), bayisaba ko yafungurwa ikongera kuba nyabagendwa, kuko kuva yafungwa byahungabanyije ubucuruzi bwabo.

Minisitiri Ngabitsinze yigereye ku Gisimenti ngo yirebere ikibazo abahacururiza bafite
Minisitiri Ngabitsinze yigereye ku Gisimenti ngo yirebere ikibazo abahacururiza bafite

Mu ntangiriro za 2022 nibwo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazwi nko ku Gisimenti, byemejwe ko imwe mu mihanda yaho iba agace katagendwamo n’imodoka (Car Free Zone), bigakorwa gusa mu mpera z’icyumweru (weekend), kugira ngo hahinduke agace k’imyidagaduro.

Ibi byatumye nyuma y’igihe gito urujya n’uruza rw’abantu ruhagabanuka, bigenda bikoma mu nkokora ubucuruzi bw’abahakorera, kuko bavuga ko ifungwa ry’iyo mihanda ryabateje igihombo, kubera kubura abakiriya bibaviramo kunanirwa kwishyura amafaranga y’ubukode, bamwe barafunga abandi ibicuruzwa byabo birafatirwa.

Umwe mu bahacururiza waganiriye n’itangazamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Nyuma yo gufunga imihanda bamwe mu bakiriya twarabatakaje, n’abo twari dusanganywe baza hano ni ukuvuga ngo ntabwo baza muri weekend, kandi ariho twari dufite abakiriya bagura ibintu bihenze, abafite imodoka zabo. Biragoye ko umuntu yasiga imodoka ye akaza n’amaguru aje kugurira inzoga hano kandi hari ahandi hari imihanda ifunguye, bashobora kuzibona biboroheye.”

Abacururiza ku Gisimenti ahagizwe Car Free Zone bavuga ko batakibona abakiriya
Abacururiza ku Gisimenti ahagizwe Car Free Zone bavuga ko batakibona abakiriya

Umwe muri ba nyiri inzu y’ubucuruzi yagize ati “Kugeza ubu mfite imbogamizi z’uko abakiriya banjye bose bansezeye, yewe n’aho ubona hakirimo ibintu nyiraho yabishyize ku isoko, usanga buri muntu yishyuzwa amezi atari hasi y’atatu, kandi mu by’ukuri ukabona nta kundi kuntu wamugenza, na we nta bushobozi afite, ntaho akura. Nari mfite ideni ariko kugeza n’ubu kwishyura banki usanga bigoranye, uyu muhanda ufunguwe hakongera hakaba nyabagendwa, ubucuruzi bwagenda neza.”

Ubwo ku wa kane tariki 06 Mata 2023, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Jean Chrysostome Ngabitsinze yasuraga ku Gisimenti, by’umwihariko agace kagizwe Car Free Zone, agamije kumva ibibazo by’abahakorera ubucuruzi, yavuze ko hari hashize iminsi abacuruzi bataka bagaragaza ko bahura n’igihombo, giterwa n’uko hatakigera imodoka.

Ati “Dusanga hari icyo tugomba gukora kugira ngo abacuruzi b’ahangaha bakomeze bacuruze, kuko iyo umucuruzi atatse rimwe, kabiri byanze bikunze haba hari igihari, kandi natwe nka Leta turifuza ko ubucuruzi bugenda neza. Banemera ko nta kibazo kirimo gikomeye cyane, yaba ari umutekano, isuku nta kibazo bafite.”

Abahacururiza babwiye Minisitiri ko abakiriya bagura ibihenze baboneka muri weekend kandi ko badashobora kuhagera basize imodoka zabo
Abahacururiza babwiye Minisitiri ko abakiriya bagura ibihenze baboneka muri weekend kandi ko badashobora kuhagera basize imodoka zabo

Akomeza agira ati “Hari icyo duteganya kuzakora muri iyi minsi kugira ngo turebe y’uko iyo mihanda basaba ko yafungura, kuko bafunga muri weekend. Barifuza ko weekend bafungura kugira ngo barebe ko byazamuka. Tugiye kongera tubiganireho n’izindi nzego, hanyuma mu minsi micye tuzabahe igisubizo, ariko tubifite ku mutima kuko ahangaha hari ubucuruzi bwinshi, hari amafaranga Leta ihinjiriza ava mu misoro nayo yakwiyongera, tugiye kubikoraho rero.”

MINICOM ivuga ko igisubizo kigomba kuboneka bitarenze iminsi itatu, kubera ko ari ibintu byihutirwa, kandi byamaze kuganirwaho n’izindi nzego, ahubwo hasigaye gushaka uko byashyirwa mu bikorwa.

Minisitiri Ngabitsinze yemereye abo bacuruzi kubabonera igisubizo bidatinze
Minisitiri Ngabitsinze yemereye abo bacuruzi kubabonera igisubizo bidatinze
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka