Iki kibazo cyagaragajwe bwa mbere mu Gushyingo 2017, ubwo umuyobozi wa Gereza ya Huye SP Camille Zuba, yavuze ko abacungagereza bifuza kwemererwa guhahirwa muri iri soko.
Mu gisubizo yamuhaye, Umuyobozi wungirije muri RCS, Jeanne Chantal yamubwiye ko icyo cyifuzo bazakiganiraho kugira ngo barebe uko n’abacungagereza bashyirwa mu banyamuryango ba “Army Shop.”
Tariki 19 Mutarama 2018, Inama y’Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera abacungagereza kuba abagenerwabikorwa ba “Army Shop”.
Iri soko rya gisirikare rigurisha ibicuruzwa nta misoro ku basirikare, abapolisi n’aba bacungagereza, rigamije kubafasha kongera imibereho myiza n’imiryango yabo.
Iri soko ryashinzwe muri Nzeri 2012 ariko ritangira gukora ku mugaragaro muri Mata 2013. Kubera nta misoro bicibwa usanga ibiciro by’ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa bihacururizwa biba biri ku giciro kiri hasi ugereranyije n’ayandi masoko mu gihugu.
RCS ifite mu nshingano zayo gereza 13 hakiyongeraho n’ikigo kigorora abana cya Nyagatare.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyo photo iragaragaza abarebana icyoroshye pee
DASSO nabo bazatekerezweho da.
muzemerere ninkera gutabara!