Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe

Nyuma y’imyaka itatu yari ishize umupaka wa gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunzwe, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022.

Mbere y’uko iyo tariki igera, ni ukuvuga mbere ya saa sita z’ijoro , kuri uwo mupaka hagaragaraga imyiteguro yo gufasha abinjira n’abasohoka, ari na ko inzego z’umutekano n’iz’ubuzima na zo ziteguye kugira ngo ibikorerwa aho byose bigende neza.

Muri ayo masaha nyirizina yo gufungura umupaka, nta bikorwa bidasanzwe byahagaragaye, dore ko nta n’ibirori cyangwa indi mihango yakozwe. Nta rujya n’uruza rwahagaragaye kuko hari no mu masaha y’igicuku, abantu benshi bakaba bari bakiri mu ngo zabo, ndetse imvura nyinshi ikaba yari irimo kugwa.

Icyakora mu masaha ashyira ayo mu rukerera haje ikamyo yari iturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iragenzurwa, yemererwa gukomeza ijya muri Uganda.

Umuturage wa Uganda wari utwaye iyo modoka yavuze ko ashimishijwe n’uko umupaka wafunguwe akaba awunyuzeho mu ba mbere, ukaba umworohereje mu rugendo.

Abaturiye uwo mupaka na bo bari bamaze igihe batagenderana n’abaturanyi babo bishimiye ko ubu bigiye kongera kuborohera kuko bari bamaze igihe kirekire badasurana, ndetse ntibabashe gutabarana mu gihe cy’ibyago, cyangwa ngo bashyigikirane mu gihe cy’ibirori.

Icyakora n’ubwo umupaka wafunguwe, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bitavuze ko ibibazo byari bisanzwe hagati y’ibihugu byombi byarangiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

TOTAL na PDG wayo Uri I Kigali nta gushidikanya ko ari bo bafunguje imipaka iduhuza na Uganda.

Ruremesha yanditse ku itariki ya: 31-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka