Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ugiye kongera gufungurwa

Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka ibarirwa muri ine ufunzwe, uzongera gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yashyize ahagaragara, yavuze ko iyi ntambwe igezweho nyuma y’uko igihugu cya Uganda kigaragaje ubushake bwo gukemura ibibazo u Rwanda rwakunze kugaragaza nk’ibibangamiye ubusugire n’abaturage barwo, ari na byo byari byarabaye intandaro y’ifungwa ry’imipaka ihuza ibihugu byombi.

Iryo tangazo rigira riti: "Nyuma y’uruzinduko rwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka(UPDF), uheruka gusura u Rwanda tariki 22 Mutarama 2022; Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko hari ubushake bwo gukemura ibibazo u Rwanda rwagaragaje ndetse n’ubushake bwa Leta ya Uganda bwo gushaka umuti w’ibitarakemuka".

Iri tangazo rikomeza rishimangira ko tariki 31 Mutarama 2022, aribwo umupaka wa Gatuna uzafungurwa. Urujya n’uruza mu bihugu byombi, rukazajya rukorwa mu buryo bwubahirije ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 nk’uko no ku yindi mipaka bigenda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ibinyujije muri iri tangazo, yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi. Gufungura umupaka, bikaba bikozwe mu rwego rwo koroshya, kwihutisha no kwerekana ubushake bwarwo mu kuzahura umubano, hagamijwe gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunzwe mu mwaka wa 2019, biturutse ku kuba Abanyarwanda barafungirwaga muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagakorerwa ihohoterwa n’iyicarubozo ndetse u Rwanda rukaba rwaranagaragaje igihugu cya Uganda ko cyashyigikiraga ibikorwa by’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

Turishimye cyane ko nigihekigiyekugera tugahabwa uburenganzira bwogusura abavandimwe bacu muri y,Uganda nkuko byaribimezembere abayobozi bacu Imana ibah,umugisha.

Jonas yanditse ku itariki ya: 3-02-2022  →  Musubize

Mwiriwe natwe nkabaturiye umupaka wa cyankina twasabako badufungurira mubueryo bwogukomeza urujya nuruza rw’ibintu n’abantu hagamijwe nokwirinda civid 19 murakoze

Olivier yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Thanks to announce us Rwandan people we are happy. Then I would like to ask what about people we are allowed to visit visit our friends in Uganda?

Imanishimwe Eric yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Twishimiye imyanzuro yavuye mubiganiro hagati ya nyakubahwa president Paulo Kagame n’Intumwa ya mugenzi we wa y’uganda nyakubahwa president Yoweli kaguta Museveni yo kuvugurura imibanire yibihugu byombi bikaba bigiye koroshya ishoramari n’imihahiranire hagati yabaturage bibihugu byombi turashima ko habaye ubushake bituma ibiganiro bitanga umusaruro

Ndikubwayo seth yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Icyo nigikorwa kiza Cyane twariduheze mumahanga kubera kubura inzira zabugufi turabakumbuye Cyane murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 29-01-2022  →  Musubize

Turishimye cyane barako ark mutubarize niba n umupaka wa cyanika urafungurwa murakoze

Niyonzima j paul yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Ndashimira prezida wa repabulica Rwanda ark kibaza ikibazo umupaka wa kagitumba nago uzafugurwa murakoze

Turatsinze yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Twishimiye ifungurwa ry’umupaka was GATUNA Ark tukabaza niba na KAGITUMBA Izafungurwa kdi mubyukuri byaribikenewe ko hagirigikorwa kugira ngo umubano w’ibihugu byombi wongere ugaruke murakoze

Bernard yanditse ku itariki ya: 28-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka