Mu cyumweru gitaha harasohoka inoti nshya za 500 n’1000 - Guverineri Rwangombwa

Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu John Rwangombwa, aravuga ko mu cyumweru gitaha BNR ishyira hanze inoti nshya z’amafaranga 500 ndetse n’1000 zije gusimbura izisanzwe.

Guverineri mukuru na Guverineri wungirije berekana inoti nshya
Guverineri mukuru na Guverineri wungirije berekana inoti nshya

Guverineri Rwangombwa atangaje ibi kuri uyu wa kane tariki 06 Gashyantare 2019 ubwo hatangazwaga ibyemezo byavuye mu nama kuri politiki y’ifaranga (Monetary Policy committee meeting).

yagize ati "Twari dufite abashaka gukora akazi ko kuzikora benshi duhitamo uzazikora zombi".

Yavuze kandi ko sosiyete y’Abadage yitwa GE ariyo izakora ako kazi mu gihe cy’imyaka itatu, ikazishyurwa miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga miliyari 1.6 buri mwaka.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko inoti nshya n’izishaje zizakorana mu gihe cy’imyaka itatu, maze hagasohoka amabwiriza y’uko inoti zishaje zihagarikwa burundu.

"Turatangira guha ama banki guhera mu cyumweru gitaha kugirango abanyarwanda batangire bayakoreshe".

Inoti nshya y'igihumbi irasa n'aho idatandukanye cyane n'ishaje
Inoti nshya y’igihumbi irasa n’aho idatandukanye cyane n’ishaje

Yavuze ko hari impamvu nyinshi zatumye izi noti zihindurwa zirimo kuba izi noti zenda gusa, ndetse no kuba inoti ya 500 yari yoroshye cyane.

Guverineri Rwangombwa avuze ko izi noti zisanzwe zikoreshwa zizahita ziva ku isoko zigasimburwa n’inshya.

Inama y’Abaministiri yateranye mu cyumweru gishize, yatangaje ko Iteka rya Perezida ryashyizeho inoti nshya y’amafaranga 500 ndetse n’iy’1000.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera ubu, inoti y’amafaranga 500 yari isanzwe iriho mbere, yahinduwe bwa mbere m’Ukuboza 1994, ubwa kabiri muri 1998, ubwa gatatu muri 2004.

Iyi noti yongeye gusubirwamo muri 2008, hongeye gusohoka indi nshya muri 2013, uyu mwaka wa 2019 nabwo hagiye gusohoka indi nshya iyisimbura.

Inoti y’amafaranga 1,000 nayo yahinduwe muri 1994, 1998, 2004, 2008 ndetse na 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,inoti ya 500 Frw ikoreshwa muli iki gihe yakorewe muli Russia,isaza vuba.Icyo nakongeraho nuko Bank Notes burya ziba zuzuyeho Bacteria nyinshi kandi z’amoko menshi kubera ko abantu bazihererekanya baba bafite imyanda mu biganza.Ikindi kandi,amafaranga aba ari mu gihugu,agomba kugendana n’ubukungu bwacyo.Bitabaye ibyo,haba icyo bita Monetary Inflation.
Ariko nk’umukristu,nagirango nibutse abantu ko dukurikije ibyo Bible ivuga,mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,nta Monetary System izabaho.Kubera ko uzaba ufite icyo ukeneye ushaka cyose kandi abantu bazaba bakundana cyane,bahana ibintu ku buntu.Hazabamo ibintu byinshi byiza.Urugero,nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...Niba ushaka kuzabaho iteka muli iyo paradizo,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana cyane,we kwibera mu byisi gusa,kubera ko abameze batyo,Imana ibafata nk’abanzi bayo. Ikindi Imana izaguhemba,ni kukuzura ku munsi wa nyuma.Byisomere muli Yohana 6:40.
Hagati aho,iyo upfuye uba usinziriye mu gitaka.Nta handi ujya.

hitimana yanditse ku itariki ya: 7-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka