UAE Exchange ngo irashaka koroshya ubucuruzi mpuzamahanga

Ikigo mpuzamahanga cy’ivunjisha no kohererezanya amafaranga cyo muri Leta zunze ubumwe z’abarabu, UAE Exchange kivuga ko kigamije guteza imbere abacuruzi n’abandi bose bohererezanya amafaranga mu mahanga, ku giciro kibanogeye.

Ibi cyabitangaje ku wa gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2015 ubwo cyafunguraga ishami rya gatatu mu Rwanda riri i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

UAE Exchange yafunguye ishami i Nyabugogo.
UAE Exchange yafunguye ishami i Nyabugogo.

Umuyobozi w’ishami ryafunguwe i Nyabugogo, Nathan Offodox Ntaganzwa yasobanuye ko mu muryango w’Afurika y’Uburasirazuba na Dubai, uwoherereje undi amafaranga cyangwa uyohererejwe akoresheje UAE Exchange uko yaba angana kose, asabwa ikiguzi cy’amadolari y’amerika 25 (asaga gato ibihumbi 18 by’amafaranga y’u Rwanda) hakongerwaho umusoro ku nyongeragaciro (TVA) ngo utarenza amadolari atanu.

Ntaganzwa yagize ati “Abacuruzi cyane cyane abatumiza ibintu i Dubai (muri UAE), bazarushaho koroherwa, ku buryo wazana ibihumbi 10 by’amadorali ya Amerika, ibihumbi 100 by’amadorali ya Amerika cyangwa na miliyoni y’amadolari, igiciro tugusaba ni amadolari 25 ya Amerika”.

UAE Exchange ngo irashaka koroshya ubucuruzi mpuzamahanga.
UAE Exchange ngo irashaka koroshya ubucuruzi mpuzamahanga.

Kohereza amafaranga kuri banki zo bihugu zikorana na UAE Exchange umuntu akagenda ayasangayo, ngo birinda abacuruzi bayagendana mu mifuka kwibwa cyangwa kuyatakaza.

Umuhindi ukorera ibintu by’ikoranabuhanga mu Rwanda witwa John Felix yagize ati “Kuba UAE ikorana na banki nyinshi mu Buhindi, bituma umuryango wanjye uri yo ubona amafaranga nywoherereje, mu buryo bwihuse kandi buhendutse ugereranyije n’izindi serivisi z’ivunjisha tuzi; ndetse n’iyo nshatse kugura ibintu i Dubai, ni UAE nifashisha”.

Igiciro cyo kuvunjisha nacyo ngo gihora hasi; aho kuri ubu idolari ry’Amerika mu kigo cya UAE Exchange rigurwa amafaranga y’u Rwanda 725 rikagurishwa amafaranga y’u Rwanda 728.

Umukozi wa UAE Exchange yakira umuntu wari uje kohereza amafaranga mu mahanga.
Umukozi wa UAE Exchange yakira umuntu wari uje kohereza amafaranga mu mahanga.

Umuyobozi w’ishami rya Nyabugogo yavuze ko abakiriya ba UAE Exchange bahabwa icyizere n’uko iyo umuntu yohereje amafaranga ye ntagere iyo ajya, ngo agaruka bakayamusubiza (uretse ko ngo ibi bidashoboka kubera ikoranabuhanga ryizewe rikoreshwa); kandi bakaba batanga inyemezabwishyu iyo umuntu yohereje cyangwa yakiriye amafaranga, ndetse n’igihe yavunjishije.

Uburyo bwihuse bukoreshwa mu kohereza cyangwa kwakira amafaranga bitarenze iminota 15, ngo hifashishwa ubwitwa ‘money gram’, ‘western union’ na ‘express money’.

Ikigo cya UAE Exchange cyatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2010, ubu kikaba gikorera mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya UTC, ku Gisimenti (hafi y’ahitwa kwa Lando) n’i Nyabugogo. Iki kigo cy’ubucuruzi gikorera mu bihugu 34 byo ku isi.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amafaranga ya mariyal ni angahe yamanyarwanda?

umutoni yanditse ku itariki ya: 26-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka