Rusizi: Abavunjisha batabifitiye uburenganzira barihanangirizwa
Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu (BNR) yasuye abakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu karere ka Rusizi hafatwa ingamba zo gushakisha abakora uwo mwuga batabifitiye uburenganzira kuko bawukora nabi batuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro.
Muri urwo rugendo yagiriye mu karere ka Rusizi tariki 28/05/2013, Guverineri John Rwangombwa yavuze ko amategeko y’u Rwanda atemera ko ibicuruzwa by’imbere mu gihugu bicuruzwa mu mafaranga y’amahanga.
Yihanangirije abavangira abandi mu kazi bemererwa bakagakora magendo, yavuze ko abo bantu batesha agaciro amafaranga y’u Rwanda bakaba bagomba guhagurukirwa abafashwe bagakurikiranywa n’inkiko.
Hashize iminsi mu karere ka Rusizi hagaragara abantu bacuruza ibicuruzwa mu mafaranga y’amahanga abandi bakavunja amafaranga y’amahanga cyane cyane amadorali y’Amerika aturuka muri Congo ku giciro gito; nk’ukosobanuwe na Martin Habyarimana uyobora abakora umwuga wo gucuruza amadovize muri Rusizi na Nyamasheke.
Hongeye gusobanurwa ko abafite amafaranga y’amahanga bagomba kubanza kuvunjisha hanyuma bakagura ibyo bashaka kugura mu mafaranga y’u Rwanda kuko aribyo byemewe.
Euphrem Musabwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|