Mu gihe ubundi haba harimo igiciro cyizwi cyo kuvunja amadorali, Abanyekongo bo bafata ayo babonye yose kuko baza kuvunjisha bihuta. Kuba Abanyekongo bazana Amadorali menshi mu gihugu bituma amafaranga y’u Rwanda ata agaciro bigateza ingaruka nyinshi haba ku baturage n’igihugu muri rusange.
Umucungamutungo wa BNR mu karere ka Rusizi yavuze ko bagiye gukurikirana abakora ayo makosa bitwaje inyungu zabo bwite bakica amategeko y’icuruzwa ry’amafaranga bagiye gukurikiranywa, ibyo ngo bifitanye isano n’ihenda ry’ibicuruzwa rivugwa n’abaturage aho ibiribwa byazamutse mu biciro bikabije.
Mu nama yahuje umucungamutungo wa banki nkuru y’igihugu (BNR) mu karere ka Rusizi, Mirindi Johnson, hamwe n’inzengo zitandukanye cyane cyane abacuruzi yabatangarije ko agaciro k’amafaranga aribwo bukungu bw’igihugu akaba yababwiye ko iyo ataye agaciro n’igihugu kiba gitakaje byinshi.
Nyirangendahimana Francine ni umwe mu baturage baturiye aka karere akaba yarakajemo avuye mu mujyi wa Kigali avuga ko yatangajwe no kubona umufuka w’amakara ugura ibihumbi 17.
Ni muri urwo rwego abaturage basaba inzego z’ubuyobozi kubafasha bakareba ibituma amafaranga y’u Rwanda ata agaciro bigeze aho, gusa ikimaze kugaragara nuko Abanyekongo aribo baza ku mwanya wa mbere mu gutuma ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro muri aka karere.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|