Rusizi: Abavunja n’abacuruza amadevize bitemewe bafatiwe ingamba

Nyuma y’igihe abacuruza amafaranga y’amadosize binyuranyije n’amategeko mu Karere ka Rusizi bihanangirizwa kubireka bagiye gutangira gufatwa.

Ibi ni ibyatangarijwe mu inama yahuje urugaga rw’abikorera (PSF) bo mu Karere ka Rusizi n’uboyobozi bw’ako karere ku wa 09 Werurwe 2016, nk’uko abikorera bo muri aka karere babigaragarije ubuyobozi bw’akarere ngo iki kibazo kiri kugenda gihindura isura cyiyongera.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi avuga ko abacuruza n'abagurisha ibicuruzwa byabo mu madovize bagiye gufatwa
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi avuga ko abacuruza n’abagurisha ibicuruzwa byabo mu madovize bagiye gufatwa

Habyarimana Martin umwe mu bakora umwuga wo gucuruza amafaranga mu buryo bwemewe n’amategeko avuga ko iki kibazo kiri kugenda gifata intera kuko Abanyekongo baza mu isoko bakabaza ibicuruzwa mu madorari nk’uko bimeze iwabo

Ibyo ngo bituma amafaranga y’u Rwanda ata agaciro bikanabahombya nk’abakora uwo mwuga yagize ati” Biriya bintu bitesha agaciro ifaranga ry’u Rwanda amadovizi iyo yinjiye aba agomba kugira uburyo yinjiramo n’aho abarizwa hakamenyekana ayinjije mu igihugu.”

Akomeza avuga ko umurimo wabo wo kugura no kugurisha amafaranga ubahombera kuko ukorwa n’abantu batabyemerewe kandi bikagira ingaruka mbi ku gihugu.

Abagize urugaga rw'abikorera mu karere ka Rusizi
Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi

Bamwe mu bacuruza ayo madevize bavuga ko batunzwe no gukora muri ubwo buryo bunyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi bw’amafaranga y’amadovize ariko nyuma yo gucuruza ngo bayajyana ku bayavunja bityo bakavuga ko batashima icyo cyemezo cyo kubahana.

Kabango Jean yagize ati” Hari abantu bakora akazi ko gucuruza amafaranga hari n’abayafata bagurisha ibicuruzwa byabo ariko iyo turangije gucuruza tuyajyana kuyavunjisha urumva icyemezo cyo guhana ababikora nigishyirwa mu bikorwa bizatubangamira ni bo bakiriya bacu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic yavuze ko hashize igihe bigisha abantu bacuruza amafaranga y’amanyamahanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubireka ariko ngo nyuma yo kwanga kubicikaho ngo hagiye gukurikizwa ibihana.

Abagize urugaga rw'abikorera mu karere ka Rusizi bagaragaje ko ikibazo cy'abacuruza amadovizi binyuranyije n'amategeko bababangamiye
Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Rusizi bagaragaje ko ikibazo cy’abacuruza amadovizi binyuranyije n’amategeko bababangamiye

Yagize ati” Abantu babonye umwanya wo gusobanurirwa ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko icyo tugiye gukora ni uko nyuma yo kubigisha hagiye gushyirwa mu bikorwa ibihano biteganywa n’amategeko ubu tugiye gufata no gufatira ibihana ababikora.”

Hashize umwaka urenga abavunja bakanacuruza amafaranga y’amanyamahanga mu buryo butemewe n’amategeko baburirwa kubireka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka