Inote y’amafaranga 500 igiye gusimbuzwa indi nshya

Inama y’abamimisitiri iherutse kuba yagejejweho umushinga wo guhindura inoti y’amafaranga 500 igasimburwa n’indi nshya kugeza ubu ikiri kwigwaho.

Nubwo ibara rishobora kujya ku noti nshya ritaramenyekana, umushinga w’iyi noti nshya ugaragaza ko kimwe mu bimenyetso bishobora kujya kuri iyi noti ari inka eshatu zigaragaza aho Abanyarwanda bageze bivana mu bukene ndetse banaca imirire mibi.

Hazaba hariho kandi n’abanyeshuri bane bari gukoresha imashini za mudasobwa; iki akaba ari kimwe mu bimenyetso byerekana ko ikoranabuhanga rihera mu bana bato. Iyi noti biteganijwe ko ishobora kuba yatangiye gukoreshwa guhera mu mpera z’uyu mwaka.

Inoti ya magana atanu iri mu nzira yo gusimbuzwa, yari ifite ibara ryiganjemo icyatsi kibisi ikaba yari irimo inyubako banki nkuru y’igihugu ikoreramo, ku rundi ruhande ikabaho ifoto y’abantu batatu bari gusoroma icyayi cyane ko ari kimwe mu bihingwa bigize ubukungu bw’u Rwanda kandi kikaba gitunze abaturage batari bake.

Mu Rwanda hakunze kugenda hahindurwa amafaranga ahakoreshwa nk’aho inoti y’ijana yakoreshwaga yahinduwe ubu hakaba hakoreshwa igiceri cy’ijana n’andi atandukanye.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo note yageze ku ri market uyu munsi

alias yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Iyo noti nshya ije ikomeye kurusha iyi isanzwe byaba ari byiza doreko inoti ya magana atanu ari inoti ica mu ntoki za rubanda nyamwinshi bitewe nuko ari yo note y’amafaranga mato mu Rwanda.

Fils yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka