Abanya-Koreya y’Epfo bubakiye Abanya-Rweru irerero ryatwaye miliyoni 41RWf
Umuryango w’Abanyakoreya y’Epfo witwa “Human in Love” wubakiye abaturage muri Rweru mu Bugesera irerero aho bazajya basiga abana babo bakabafata mu masaha y’umugoroba.
Iryo rerero ryubatswe n’uwo muryango, ku nkunga y’Intara yo muri Koreya y’Epfo yitwa GyeongGi-Do, ryatashywe ku mugaragaro tariki ya 30 Werurwe 2017.
Abaturage bo mu Murenge wa Rweru bavuga ko iryo rerero rizabafasha cyane kuko mbere baburaga ahantu hatekanye basiga abana babo, nk’uko Uwizeye Clemantine abisobanura.
Agira ati “Najyaga mu murima nta mutima mfite kuko nabaga namusize ku baturanyi nkagenda mpangayitse kandi namujyana simbashe gukora neza kuko buri kanya yabaga arira. Ariko ubu ntibizongera kubaho kuko tuzajya tubasiga mu irerero.”
Mugenzi we witwa Mukamuganga Patricie agira ati “Naramusigaga ariko umunsi umwe nigeze gusanga moto yamugonze n’uwamugonze ntiyamenyekana maze nduha muvuza.
None ubu ndamujyana nabwo bikanyicira akazi kuko buri kanya aba ashaka ko muheka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko iryo rerero rije risubiza gahunda ya Leta, aho yihaye intego ko abana bazajya basigarana n’abantu babyigiye kandi babigize umwuga.
Agira ati “Akarere kacu nako kabishyizemo ingufu aho kihaye intego y’uko buri mudugudu uzaba ufite irerero bitarenze umwaka wa 2020 kandi turabona tuzabigeraho nta kabuza.”
Hyeshin Sung, umuyobozi wa Human in Love mu Rwanda avuga ko yizeye ko iryo rerero rizafasha abazarinyuramo maze bakarerwa neza. Ibyo bikazagirira akamaro ingo zabo n’igihugu muri rusange.
Agira ati “Igihugu cya Koreya y’Epfo cyahuye n’intambara irakizahaza cyane ariko kubera inkunga twagiye duhabwa n’ibihugu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n’uburezi byatumye igihugu gitera imbere cyane none kikaba ari icya 11 mu bihugu bikize ku isi.
Iyo neza twagiriwe natwe nibyo bidutera gufasha abandi kugira ngo babashe gutera imbere.”
Iryo rerero ryatashywe rigizwe n’ibyumba bitatu n’ibiro n’ubwiherero. Rikaba ryaranashyizwemo ibikoresho byose. Ibyo byose bikaba byaratwaye asaga Miliyoni 41RWf.
Uretse iryo rerero, umuryango "Human in love"urihira ukanatanga ibikoresho ku banyeshuri, barimo umwe wiga muri kaminuza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mi byiza cyane kubaka igihugu