Abanya-Koreya y’Epfo bubakiye Abanya-Rweru irerero ryatwaye miliyoni 41RWf

Umuryango w’Abanyakoreya y’Epfo witwa “Human in Love” wubakiye abaturage muri Rweru mu Bugesera irerero aho bazajya basiga abana babo bakabafata mu masaha y’umugoroba.

Iri rerero abatuye Rweru bubakiwe ririmo ibikoresho byose
Iri rerero abatuye Rweru bubakiwe ririmo ibikoresho byose

Iryo rerero ryubatswe n’uwo muryango, ku nkunga y’Intara yo muri Koreya y’Epfo yitwa GyeongGi-Do, ryatashywe ku mugaragaro tariki ya 30 Werurwe 2017.

Abaturage bo mu Murenge wa Rweru bavuga ko iryo rerero rizabafasha cyane kuko mbere baburaga ahantu hatekanye basiga abana babo, nk’uko Uwizeye Clemantine abisobanura.

Agira ati “Najyaga mu murima nta mutima mfite kuko nabaga namusize ku baturanyi nkagenda mpangayitse kandi namujyana simbashe gukora neza kuko buri kanya yabaga arira. Ariko ubu ntibizongera kubaho kuko tuzajya tubasiga mu irerero.”

Mugenzi we witwa Mukamuganga Patricie agira ati “Naramusigaga ariko umunsi umwe nigeze gusanga moto yamugonze n’uwamugonze ntiyamenyekana maze nduha muvuza.

None ubu ndamujyana nabwo bikanyicira akazi kuko buri kanya aba ashaka ko muheka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel avuga ko iryo rerero rije risubiza gahunda ya Leta, aho yihaye intego ko abana bazajya basigarana n’abantu babyigiye kandi babigize umwuga.

Agira ati “Akarere kacu nako kabishyizemo ingufu aho kihaye intego y’uko buri mudugudu uzaba ufite irerero bitarenze umwaka wa 2020 kandi turabona tuzabigeraho nta kabuza.”

Umyobozi w'Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n'uyobora Human in Love mu Rwanda, Hyeshin Sung batemberezwa iryo rerero
Umyobozi w’Akarere ka Bugesera, Nsanzumuhire Emmanuel n’uyobora Human in Love mu Rwanda, Hyeshin Sung batemberezwa iryo rerero

Hyeshin Sung, umuyobozi wa Human in Love mu Rwanda avuga ko yizeye ko iryo rerero rizafasha abazarinyuramo maze bakarerwa neza. Ibyo bikazagirira akamaro ingo zabo n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Igihugu cya Koreya y’Epfo cyahuye n’intambara irakizahaza cyane ariko kubera inkunga twagiye duhabwa n’ibihugu bitandukanye cyane cyane mu bijyanye n’uburezi byatumye igihugu gitera imbere cyane none kikaba ari icya 11 mu bihugu bikize ku isi.

Iyo neza twagiriwe natwe nibyo bidutera gufasha abandi kugira ngo babashe gutera imbere.”

Iryo rerero ryatashywe rigizwe n’ibyumba bitatu n’ibiro n’ubwiherero. Rikaba ryaranashyizwemo ibikoresho byose. Ibyo byose bikaba byaratwaye asaga Miliyoni 41RWf.

Uretse iryo rerero, umuryango "Human in love"urihira ukanatanga ibikoresho ku banyeshuri, barimo umwe wiga muri kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mi byiza cyane kubaka igihugu

Hakizimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 31-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka