ZIGAMA CSS igiye kugabanya inyungu yaka abanyamuryango
Inama y’ubuyobozi bw’Ikigo cy’imari ZIGAMA CSS cy’abagize inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda, yateranye ku wa kane tariki 02 Mata 2015 yemeza ko igiye kugabanya igipimo cy’inyungu yakwa abanyamuryango mu gihe cyo kwishyura inguzanyo bafata.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya ZIGAMA CSS, Dr James Ndahiro avuga ko inguzanyo batanga yajyaga yishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 15%, ariko ngo n’ubwo iyo nyungu izagabanywa ntibaragena uko ikigero cyagabanyijwe kizaba kingana.
Ati “Inama yafashe icyemezo cy’uko icyo kiguzi cy’amafaranga cyamanuka, kuko twahereye ku kuba abanyamuryango bacu bari mu bantu bahembwa amafaranga make”.

Dr Ndahiro yijeje ko Ingabo, Polisi n’abakozi b’urwego rw’Amagereza bahawe amahirwe yo gufata inguzanyo yo gukora imishinga, gushaka amacumbi cyangwa kurihira abana babo amashuri.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Joseph Nzabamwita yunzemo ko icyagenderewe mu gushyiraho ZIGAMA CSS ari uguharanira imibereho myiza y’abagize inzego z’umutekano, ikaba ari yo mpamvu ngo nta bandi bantu baturuka mu zindi nzego bemererwa kuba abanyamuryango.
Yagize ati ”Abanyamuryango ni abasirikare, ntibagira umwanya wo kujya mu bucuruzi n’ibindi, bakora amasaha 24/24, bikiyongeraho n’agashahara gake bahembwa; kwishyira hamwe rero bituma twikemurira ibibazo bidakemurwa n’ingengo y’imari ya Leta; tukaba dushimira abafasha bacu (abagore) kuba bashobora kubyaza umusaruro inguzanyo dufata, bigatuma twishyura neza”.

Mu mwaka ushize wa 2014 Zigama CSS yashoboye kunguka miliyari 4 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 32%, akaba arenze ayo bungutse mu mwaka wawubanjirije wa 2013.
Zigama CSS kandi yatanze inguzanyo ya miliyari 87 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi Koperative ivuga ko igeze ku mutungo ungana na miliyari 135 z’amafaranga y’u Rwanda, w’abanyamuryango ibihumbi 70.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|