Yifuza uwamuha igishoro ngo yikure mu bukene

Béatrice Mukasarambu, umupfakazi w’abana batatu, avuga ko yifuza uwamuha igishoro agashaka imibereho kuko yakeneshejwe no kuvuza umugabo we bikarangira anapfuye.

Mukasarambu w’imyaka 27, atuye mu Mudugudu wa Ruvuzo, Akagari ka Matyazo, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye. Avuga ko yahoze apima ibigage, bikamuha amafaranga akabasha gutunga urugo rwe.

Mukasarambu Beatrice yapfakaye ari muto kandi ngo uwamuha igishoro yakwikura mu bukene bumwugarije.
Mukasarambu Beatrice yapfakaye ari muto kandi ngo uwamuha igishoro yakwikura mu bukene bumwugarije.

Avuga ko umugabo we ngo yari arwaye diyabete, ariko mbere y’uko apfa bamaze amezi atandatu yose mu bitaro. Ibyo byaramukenesheje kuko yakoresheje amafaranga yose yari afite agashira. Ariko ubu avuga ko abonye umufasha yakongera gukora kuko abishoboye.

Agira ati “Ndacyari mutoya, mfite imbaraga zo gukora kandi mfite n’umutwe wo gutekereza ku mikorere yantunga n’abana banjye.”

Napimaga ubushera nkatereka idomoro y’ubushera ahongaho bikagera saa cyenda nyimaze, nkabona ibihumbi bibiri nkagurira abana ubugari bakarya.”

Yifuza ko aramutse abonye uwamuha igishoro cy’ibihumbi 100Frw gusa cyamufasha kongera gutera intambwe yivana mu bukene.

Abana ba Mukasarambu uko ari batatu.
Abana ba Mukasarambu uko ari batatu.

Ati “Ibyo bihumbi 100 nabiguramo itungo nazajya mpa ibivuzo, nkaguramo idomoro yo gupimiramo, nkagura amasaka nkanakodesha inzu yo gukoreramo.”

Arsène Kabarisa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, avuga ko yari asanzwe azi Mukasarambu nk’umuntu ukeneye ubufasha bwo kubona aho aba, kuko ngo n’amabati 10 yaburaga ku nzu ye basabye ushinzwe imibereho myiza kuyamushyikiriza.
Avuga ko aho ba bamenyeye ko yifuza n’igishoro kandi ashoboye gukora, bazamushakira ubufasha akeneye.

Ati “Tuzabanza tumusure, twumve ibitekerezo afite, turebe ibyo yashobora gukora, nyuma tumufashe kubishyira ku murongo tunabihuze n’ubushobozi dufite. Umuntu nk’uwo ukeneye gufashwa nta kuntu atafashwa.”

Mukasarambu yari asanzwe afite ikibazo cy’inzu yasigiwe n’umugabo we yendaga kumugwaho, we n’abana be batatu na murumuna we arera. Ariko abaturanyi bagiye bamufasha bamuha umuganda wo kuyubaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abanyamakuru turabashima kubuvugizi mukora pe !ariko muge mushyiraho nka telephone yabonekaho nukeneye kumufasha amugereho byoroshye murakoze!

musa yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

ndifuza ubufasha nkiteza imbere banyakubahwa

BYIRINGIRO Patirck yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

arifuza angahe?

h yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Kuki mudatanga phone yuyu mumama?

Haza zakayo yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Mwiriwe? Ko atavuze uko yaboneka tukamufasha? Ampamagare kuri 0737900007 tuvugane. Murakoze.

Schadou yanditse ku itariki ya: 27-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka