Yateye intambwe mu guca “Bande feri” zatumizwaga hanze

Umuhire Catheline wo mu Karere ka Musanze yatangiye umwuga wo gucura ibyuma akabibyazamo za “bande feri” zituma imodoka ifata feri.

Umuhire n'abakozi be batatu n'abakobwa babiri yigisha gukora bande feri
Umuhire n’abakozi be batatu n’abakobwa babiri yigisha gukora bande feri

umuhire w’imyaka 21, avuga ko yabyize umwaka umwe gusa mu ishuri ry’imyuga, ariko ubu ageze aho asigaye atanga akazi ku rundi rubyiruko.

Avuga ko nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye mu 2014, yafashe gahunda yo gushaka uko yakwibeshaho, niko kugana ishuri ry’imyuga muri Uganda kwiga ubukanishi.

Agira ati “Nagiyeyo kwiga ubukanishi kuko aribyo kuva kera nkiri umwana niyumvagamo. Ngeze Uganda mbyiga mbishizeho umutima kuko nabikundaga.”

Akirangiza amashuri mu mpera za 2016, yatangiriye ku busa kuko yakodeshaga ibikoresho byose yifashisha mu gukora bande feri z’imodoka.

Umuhire ngo arashaka kwagura umurimo we akagera mu turere twose tw'igihugu
Umuhire ngo arashaka kwagura umurimo we akagera mu turere twose tw’igihugu

Avuga ko ibikorwa bye byakunzwe na benshi nyuma y’uko abamuguriraga bakomeje gushima ibyo akora. Yatangiye kubona amafaranga yo kwigurira ibikoresho ashaka n’abakozi batatu bamufasha mu kazi.

Ati “Uwanguriraga wese yarabishimaga. Icyatumye bikundwa ni uko bihendutse aho bande feri nkora igura 700Frw mu gihe izikorerwa mu nganda zigura 2500Frw.”

Umuhire wemeza ko bande feri akora ari zo zikomeye kurusha izitumizwa hanze, ubu amaze kwigurira ibikoresho bya miliyoni 2,5Frw bimufasha gukomeza gukora izindi.

Ngizo bande feri akorera mu ruganda rwe
Ngizo bande feri akorera mu ruganda rwe

nyinshi azikura mu byuma byashaje agura, aho kimwe agishoraho 450Frw, bande feri ivuyemo akayigurisha 700Frw, akabonaho inyungu ya 250Frw.

iyo umunsi wagenze neza ashobora kugurisha bande feri 40, zikamuha agera ku bihumbi 28Frw. muri ayo ahembamo abakozi hagati ya 5.000Frw n’u 8.000Frw andi akayazigama.

ubumenyi afite kandi ntabwihererana wenyine kuko abusangiza n’abandi bakobwa. kuri ubu afite abakobwa yigisha aka kazi kugira ngo nabo bishakire imibereho.

Aba bakobwa ngo barashaka gutera ikirenge mu cye
Aba bakobwa ngo barashaka gutera ikirenge mu cye

Umurerwa Ange wigishwa na Umuhire, avuga ko yaje kwiga nyuma yo kubona ko Umuhire ari indashyikirwa.

Ati “Nabonye ari umukobwa w’indashyikirwa, akora umwuga wose awukunze. Nanjye nifuza kuba nka, we kugira ngo niteze imbere nk’uko yiteje imbere. Natangiye kubimenya kuko ampora hafi”.

Minisiteri y’Umuryango n’Interambere mu Muryango yamwemereye kumufasha kongera ibikoresho kugira ngo umushinga we ukomeze kuzamuka, nk’uko Minisitiri Nyirasafari Esperence yabitangaje ubwo yamusuraga kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2018.

Minisitiri Nyirasafari n'abandi bayobozi batandukanye bijeje inkunga uyu mukobwa wihangiye umurimo
Minisitiri Nyirasafari n’abandi bayobozi batandukanye bijeje inkunga uyu mukobwa wihangiye umurimo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ariko abanyamakuru muduha inkuru ni byiza ariko ntimuduhaiherezo birangirira bite? aha urugero: umugabo wakoraga urugomero rw’amashanyarazi, umuntu wakoraga cusiniere iteka hakoresheje telefone,abanyeshuri mu ruhango bakoze indege, abakoze drone,abadamu bakora taxi moto, abakora amagare ya moteur, umusore wakoze radio yumvikanaga mu mudugudu wose, .....ninde ubigiramo uburangare ntibitere imbere birangira mubivuga gusa.

Dumbuli yanditse ku itariki ya: 19-02-2018  →  Musubize

Hari ikinyobera muri izi nkuru rimwe na rimwe!
Hanyuma se aboneka he nyirizina? Aboneka ate? Ese byasaba kwiruka ruhengeri yose ngo izi bande frein akora uzibone? ukeneye kumenya niba ibyo avuga ari ukuli se ngo yigenzurire ubu si nko kumubwira ibiburamumaro?!
Muge mugerageza mwuzuze inkuru wenda ntimwamamaze niba atabyishyuriye ariko ibe yuzuye.
Murakoze

Makanika yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Icyi gukora cyuyu mwali ni icyindashikirwa nkuko mugenziwe wivuze. Kandi nicyo gushyigikira,akongera ubushobozi,ubuhanga nibiciro. Iki giciro ni gito cyane,nibura ashire kugihumbi aba bana bagenzi be bagye bahemba ayabatunga. Gye nzamufasha nibura nkudukoresha two kubakingira intoki nubundi. Uwabishobora azampe contact yabo.

Eric N. yanditse ku itariki ya: 17-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka