Yakabije inzozi yajyaga arota Perezida Kagame amuha imfunguzo z’inzu

Umwe mu bahawe inzu y’ubuntu muri Gasabo asabira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko Imana imurinda abagizi ba nabi.

Mutezimana Marie Louise w’imyaka 37, afite ubumuga bw’amaguru. Ni umubyeyi w’abana batandatu. Afite umugabo ukora akazi k’ubukarani.

Mu gishanga cy’ahahoze hakorera Kaminuza ya ULK ku Kacyiru, ni ho Mutezimana yahoze atuye mu myaka itatu ishize, ariko nyuma yo gusenyerwa n’imyuzure, Akarere ka Gasabo katangiye kumukodeshereza aho kuba.

Mutezimana, umwe mu baturage bahawe inzu i Gikomero ashima gahunda Perezida Kagame yashyizeho yo gufasha abatishoboye, harimo kububakira inzu zigezweho
Mutezimana, umwe mu baturage bahawe inzu i Gikomero ashima gahunda Perezida Kagame yashyizeho yo gufasha abatishoboye, harimo kububakira inzu zigezweho

Mutezimana w’umuvugabutumwa, avuga ko Perezida Kagame washyizeho gahunda zo gufasha abakene, agereranywa na Nehemiya ndetse n’abo bahungukanye bava i Babuloni bagatangira gusana inkike za Yerusalemu zari zarasenyutse.

Avuga ko kuva mu mwaka wa 2006 yajyaga arota Perezida Kagame amuha imfunguzo z’inzu, none inzozi yazikabije ku itariki ya 06/03/2019.

Kuri uwo munsi nibwo akarere ka Gasabo kashyikirije imiryango 40 irimo uwa Mutezimana inzu bubakiwe ku buntu mu Murenge wa Gikomero, nyuma y’igihe kinini batagira aho gutura.

Mu iteraniro ry’abaturage n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC), Dr Alivera Mukabaramba, Mutezimana ntiyatinye gutera za ‘Alleluia’ nyinshi, abandi bati ‘Amen’.

Inzu eshanu Akarere ka Gasabo kahaye abaturage batishoboye zifite agaciro ka miliyoni 900Frw
Inzu eshanu Akarere ka Gasabo kahaye abaturage batishoboye zifite agaciro ka miliyoni 900Frw

Mutezimana asaba Imana kurinda Perezida Kagame nk’uko ngo yarinze Nehemiya abanzi be ari bo Sanibalati, Tobiya na Geshemu bavugwa muri Bibiliya ko bagerageje gusenya inkike za Yerusalemu zarimo zubakwa.

Mutezimana arakomeza ati “Ndashimira Muzehe Kagame kuko ni umubyeyi, najyaga ndota ampa imfunguzo z’inzu none umugambi w’Imana ugezweho”.

“Icyo musabira ni uko Imana yakomeza ikamwagura, ikamurinda ba Sanibalati na ba Tobiya, ikajya imugenda iburyo n’ibumoso kandi ikamurinda imbaraga z’abadayimoni”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa, avuga ko mu myaka itanu iri imbere bizeye kuzaba bageze ku rugero rwa 90% bubakira abatishoboye baba muri aka karere.

Umuyobozi w'Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa
Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, Stephen Rwamurangwa

Ati “Turimo kubakira abatishoboye inzu 317 bari hirya no hino mu mirenge 15 igize aka karere, ku buryo usibye abimuka baje vuba, abahasanzwe bazaba bubakiwe byibura kugera kuri 90% mu myaka itanu”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Dr Alivera Mukabaramba, we amenyesha abaturage barimo guhabwa inzu z’ubuntu, ko usibye abashaje n’abafite ubumuga, nta wundi muntu uzakomeza guhabwa ibimutunga cyangwa gusanirwa inzu.

Ati “Guhabwa inzu byonyine ni inkunga ikomeye, Leta ishobora kumutera inkunga mu gihe cya mbere ariko ubundi agomba gukora akibeshaho”.

Abahawe inzu b’i Gikomero baganiriye na Kigali Today bavuga ko bazashobora kuzirinda kwangirika, ariko ko bitewe n’uko batarahamara igihe kinini, bavuga ko batarabona imirimo ibatunga.

Kuva mu mwaka wa 2015 kugera ubu muri 2019, Leta y’u Rwanda ivuga ko imaze kubakira imiryango itishoboye mu midugudu y’icyitegererezo inzu 2,892 hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 67.

Abatujwe mu mudugudu w'icyitegererezo i Gikomero banahawe umushinga w'ubworozi bw'inkoko
Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo i Gikomero banahawe umushinga w’ubworozi bw’inkoko
Akarere ka Gasabo kanatashye umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero eshatu kuva ahitwa kuri 15 kugera i Ndera, katanzeho amafaranga y'u Rwanda miliyari ebyiri n'igice
Akarere ka Gasabo kanatashye umuhanda wa kaburimbo ureshya na kilometero eshatu kuva ahitwa kuri 15 kugera i Ndera, katanzeho amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri n’igice
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzajye I GICUMBI kureba izo mwibatse mugasiga zituzuye kandi sima zihari none zirunze aho ziromo kwangirika muzazisanga mu Murenge wa mitete,akagali ka kabeza ,umudugudu wa kabasega.

Uwawe chantal yanditse ku itariki ya: 9-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka