Yahembwe ibihumbi 200 kubera ko yiteje imbere
Umugore witeje imbere wo mu karere ka Gicumbi witwa Bayavuge Bernadette yahembwe n’inama nkuru y’igihugu ibihumbi 200 kuko yiteje imbere ahereye ku mafaranga 500 ubu akaba ageze kuri miyoni 4.
Icyo gihembo yagishyikirijwe n’umuyobozi w’ungirije w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu tariki 28/12/2012 mu gusoza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bayavuge Bernadette utuye mu mudugudu wa Rusebeya mu kagari ka Nyiravugiza, umurenge wa Manyagiro yacuruzaga umunyu yashishikarije abandi gukora bakivana mubukene kuko iyo urugo rufite iterambere rugira n’amahoro.
Si uyu mugore wahembwe gusa hanatanzwe impamyabushobozi ku miryango ibiri ibanye neza nyuma yo kureka gukimbirana mu ngo zabo ubu bakaba basigaye ari intangarugero.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Therese, yashimiye uyu mugore witeje imbere n’abasigaye babana neza bahoraga mu makimbirane ndetse ashishikariza abandi baturage kugera ikirenge mu cyabo kuko umuryango udashobora kugira amahoro n’iterambere induru zirara zivuga mu ngo zabo.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
egoko mwa nkuru mwe zidasobanutse,
Ni ukubura umwanya wo kuzisobnura, cyangwa