WDA yatanze inkunga izatuma abantu amagana bava mu bushomeri
Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) cyasinyanye amasezerano y’inkunga n’uruganda HEMA Garments, azatuma ruhugura abantu 500 bazarukorera.
Ayo masezerano y’inkunga ingana na miliyoni 300RWf zagenewe urwo ruganda rukora imyenda, yashyizweho umukono n’umuyobozi wa WDA, Gasana Jérome n’umuyobozi w’urwo ruganda, Maniraguha Martin kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017.
Amasezerano nk’ayo kandi ya miliyoni 34RWf, WDA yayasinyanye n’uruganda Uzuri K&Y, rutunganya rukanabyaza umusaruro impu, aho ruzikoramo inkweto n’ibindi.
Inkunga izo nganda zahawe ngo ni iyo kuzifasha guhugura abakozi bazazikoramo, ariko bakanahakura umwuga wazabafasha kwikorera hagamijwe kongera ibikorerwa mu Rwanda; nk’uko Gasana yabivuze.
Agira ati “Leta ifite gahunda yihaye yo kugabanya ibiva hanze y’igihugu hatezwa imbere Made in Rwanda ari yo mpamvu inganda nyarwanda zigomba gushyigikirwa.”
Akomeza agira ati “Ahanini ni ukongerera ubumenyi ngiro Abanyarwanda bityo inganda zacu zikore byinshi byajyanwa mu mahanga.”
Yongeraho agira ati “Uruganda twumvikanye ko ruzahugura abantu 500 mu gihe cy’amezi atandatu kandi rukazahita bose rubaha akazi. Ni ikintu cy’ingenzi kuko ari imwe mu nzira zo kugabanya umubare w’abashomeri.”
Maniraguha Martin uyobora HEMA Garments ruherereye mu karere ka Musanze, avuga ko ayo masezerano agiye kumugeza kuri byinshi.
Agira ati “Ubu tugiye kubona abakozi bafite ubushobozi, bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo haba mu Rwanda no mu mahanga. Bizatuma tubasha gukora byinshi kandi mu gihe gito bityo tugire uruhare mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga.”
Urwo ruganda rumaze amezi atatu rutangiye gukora rwamuritse imyenda rwakoze muri Expo ya Made in Rwanda 2017.
Umuyobozi w’uruganda Uzuri K&Y rumaze imyaka itanu, Kevine Kagirimpundu avuga ko ayo ari amahirwe kuko kugeza ubu batarahaza isoko.
Agira ati “Turateganya guhugura abantu ibihumbi 100 biganjemo urubyiruko. Aba nibamara kubimenya bazadufasha kongera umusaruro kuko kugeza ubu tutarabasha guhaza isoko ryo mu Rwanda cyane ko rigenda rikura buri munsi.”
Ibikorwa byo guhugura abo bantu ngo bizatangirana na Mutarama 2018, bakazajya biga amezi atandatu n’atatu yo kwimenyereza umwuga mu nganda kandi nibura ngo 70% by’abo bazahita bahabwa akazi; nk’uko umuyobozi wa WDA yabitangaje.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neza! mwatubariza abemerewe guhabwa ayo mahugurwa muri izo nganda zombi. Murakoze!
ndasha kwibariza WDA nibyo koko ishobora kuba ikora ariko ubanza harabo ikorana nabo hakaba nabo idakwiye kumenya ,nonese nigute wambwirako kuba warize imyuga kandi nibyo idukangurira ikongeraho ko hari inkunga ihereza abize imyuga babifitiye ibyangombwa bananditse basaba ubufasha bwibikoresho imyaka ikaba igiye kuba ibiri baguha igisubizo kimwe ngo "tegereza ibikoresho ntibiraza" .
kubwanjye rero murimo kwambika leta yacu isura itari nziza mujye mutwemerera igishoboka tumenye uburyo byiza bwo kwakira uko turi ago kutwizeza ibidahari twaratanze n’amafaranga yacu batwigira umushinga .
mutubarize icyo 2018 izarangirana nacyo niba tuzaba tukiri muri tegereza nuruha uhebe.murakoze
Nukuri mudufashe mutubwirire WDA ko natwe dutunganya amahembe y’inka tugakora ibikoresho bisimbura ibiva mu mahanga nk’ibikombe, ibipesu, ibisokozo, amasahane ndetse n’imitako itandukanye yo kwambara niyo gutaka mu mazu,
Nukuri irebye neza cyangwa byitaweho wasanga ari Made in Rwanda original kuko ibikoresho nibyo dukoramo byose tubibona mu Rwanda
Natwe ntago twanze kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda ndetse twebwe abo twigishije twajya tubihera akazi kuko ni COW HORNS RWANDA Ltd yonyine itunganya Amahembe mu Rwanda, Murakoze
Jean Marie CEO&Founder of Cow Horns Rwanda Ltd
Nibyo, muzace kuri WDA mwimenyekanishe