Uwari warahawe akato kubera uruhu ubu ni ikitegererezo
Munyakaragwe Félicien, wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, arashimira FPR-Inkotanyi yamugaruriye icyizere cy’ubuzima, nyuma yo kwamburwa agaciro yirukanwa no mu ishuri azira ubumuga afite.
Munyakaragwe w’imyaka 57, nubwo yavukanye ubumuga bw’uruhu rwera, umugore we n’abana batatu nta numwe wavukanye ubumuga nk’ubwe.
Mu myaka ikabakaba 30 yamaze abaho yifungiranye mu rugo kubera akato yahabwaga azira uruhu rwe, ngo byamugizeho ingaruka agera ubwo yibona nk’igicibwa, ndetse nawe ubwe ariyanga kugeza ubwo yirindaga kwegera aho abantu bateraniye.
Agira ati “Hari ubwo nirirwaga nikingiranye mu rugo, ngatinya kugera aho abandi bari kubera kungira igicibwa bintera kwiheba nkumva ko ntari umuntu nk’abandi”.
Avuga ko icyamubabaje atazibagirwa ari igihe abarimu bamurwanyije ageze mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanze baramwirukana burundu ngo ararangaza abandi bana.
Ati “Nize ntotezwa ariko nkabasha kubyakira, nigira muri ubwo buzima bubi ndeze muwa gatanu w’amashuri abanza abarimu baranyirukana burundu, ngo sinzagaruke ngo ntacyo maze uretse kurangaza abandi bana”.
Avuga ko yatashye ajya kwicara mu rugo ngo k’ubw’amahirwe FPR igera mu gihugu ibibazo bye bihita bikemuka aho bahise bamuha inka mu buryo bwo ku mufasha kuva m’ubuzima bubi yabayemo igihe kinini.
Ati “FPR-Inkotanyi imaze kuza, yankuye mu kaga n’akagane, babanza kunkubita inka, bangira Nyumbakumi mba umuyobozi”.
Munyakaragwe avuga ko n’ubwo yari yarirukanwe mu ishuri, ngo yahisemo kujya kwiga mu mashuri y’abakuze kuko imyaka yari imaze kuba myinshi, ngo yize byinshi byamufashije gutunganya neza inshingano z’ubuyobozi yagiye ahabwa.
Nyuma yo kuba nyumbakumi,ngo yagizwe umukangurambaga w’ubuzima mu kigo cya Nyakinama, ahabwa n’izindi nshingano zinyuranye.
Ati “Ntibyatinze nyuma yo kuba Nyumbakumi, nabaye animateur de santé w’ikigo cya Nyakinama, mu gihe gito bangira impuguke mu kagari ka wa Gasiza,ubu ndi umukangurambaga w’ubuzima muri ako kagari nkaba n’umushyushyarugamba w’umurenge wa Nkotsi.”
Munyakaragwe wari warihebye, atazi ko yabona umukobwa umukunda, yaje kubona umukobwa mwiza umukunda, bahita bashinga urugo aho bamaze kubyara abana batatu kandi ngo bose barize.
Avuga ko gutereta uwo mukobwa bitigeze bimugora kuko yari yifitiye icyizere, ati “Kwemeza uwo mukobwa ntibyigeze bingora, uko namubonye twahuriye mu rusengero arambwira ati ariko wa mugabo we ugira umugore? Nti oya, ati kuki udashaka? Nti ndumva nzibera aho nta nicyo bintwaye”.
Akomeza agira ati “Uwo mukobwa yakomeje kumbwira ati uzi ko nzaza kugusura?,ndamusubiza nti uzaze, ambwira umunsi ndamwitegura araza turaganira numva ndamukunze ndamubwira nti ndashaka ko uzaza tukabana ukabambera mutima w’urugo, ntiyazuyaza arabyemera ndamurongora”.
Munyakaragwe avuga ko yabyaye abana batatu mu kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kubyara abo bashoboye kurera.
Ati “kubera ko Leta yanyubashye, nanjye nubahirije amategeko nirinda kurenza abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe, bose bariga, FPR ibigishiriza ubuntu, barya neza, baratsinda nta kibazo”.
Munyakaragwe mu kurushaho gushakira iterambere urugo rwe, ubu akora mu bikorwa bya VUP bijyanye no kongera ibikorwaremezo mu cyaro, aho ahembwa buri kwezi amafaranga amufasha kwibeshaho.
Nyirabyimana Jacqueline ushinzwe kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Musanze avuga ko FPR itazahwema gufasha abafite ubumuga mu kubageza ku iterambere rirambye no kubasubiza agaciro bari barambuwe.
Inkuru zijyanye na: Amatora y’abadepite 2018
- Amatora y’abadepite yabaye ntamakemwa - Indorerezi
- Abagore batorewe guhagararira bagenzi babo mu nteko bamenyekanye
- Imyanya 4 kuri Green Party na PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko
- FPR irayoboye mu majwi y’agateganyo na 75%
- Yabyaye 3 avuye gutora, umwe ngo azamwita ’Mukadepite’
- Nyagatare: Yafashwe yigize indorerezi y’amatora
- Inyota yo gutora ku rubyiruko rwiganjemo n’urwayitabiriye rutaruzuza imyaka
- Muhanga: Abatoye bongeye kwibutsa abadepite kurwanya ihuzagurika mu nzego
- Intero ‘aya si amatora ni ubukwe’ yongeye kugaragara (AMAFOTO)
- Muri Kigali abarwayi n’abarwaza begerejwe ibiro by’itora ngo badacikanwa
- Nyabimata: Ab’inkwakuzi bahise bisubirira mu mirimo nyuma yo gutora
- Abafite ubumuga bamaze kubona umudepite uzabahagararira
- N’utaraboneje urubyaro yavuze imyato FPR ngo itaramutereranye
- Abakandida PL bashimiye Abanyarwanda ubufatanye babagaragarije mu kwiyamamaza
- Perezida Kagame uri mu Bushinwa yamaze gutora abadepite
- Gasabo: FPR yijeje abaturage kubyaza umusaruro ikiyaga cya Mutukura
- Bweyeye: Abaturage barasaba abaganga b’inzobere bahoraho
- Ruhango: Ntibakeneye umudepite wicara mu nteko gusa
- Rwaza: Abaturage ngo bizeye kubona amashanyarazi nyuma y’amatora
- Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|