Uwageze ku byiza ntarekura, ahubwo atera intambwe yo kugera ku bindi - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba abaturage gufatanya nawe no kongera imbaraga mu byo bakora, kugira ngo iterambere ry’igihugu ryagezweho mu myaka 20 ishize rikomeze kwiyongera aho gusubira inyuma cyangwa kuguma aho riri.

Mu muganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 27/6/2015 wabereye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro, Umuyobozi wako, Paul Jules Ndamage yari yagaragarije Umukuru w’Igihugu iterambere ryagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo imihanda ya kaburimbo imaze kuba 13 mu gihe hari umwe mbere.

Perezida Kagame mu muganda yifatanyijemo n'abatuye umurenge wa Niboye kuri uyu wa gatandatu.
Perezida Kagame mu muganda yifatanyijemo n’abatuye umurenge wa Niboye kuri uyu wa gatandatu.

Yagize ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, akarere ka Kicukiro mbere ya Jenoside kari gafite umuhanda umwe gusa wa kaburimbo, wavaga mu Rugunga, ugaca Rwandex ukagarukira ku Kibuga cy’indege, nta wundi.”

Nk'uko bisanzwe buri nyuma y'umuganda, Perezida Kagame ahura n'abaturage bakaganira.
Nk’uko bisanzwe buri nyuma y’umuganda, Perezida Kagame ahura n’abaturage bakaganira.

Mu kumusubiza, Umukuru w’igihugu yagize ati “Hari ikibazo cyo kugira umuhanda umwe, hakaba n’ikibazo cy’abadashobora kuwugendamo; ubu dufite myinshi, turacyashaka n’indi, turifuza ko buri wese ayigendamo, agakora icyo ashatse cyose cyamugeza ku nyungu yifuza.

Yasabye abaturage gusigasira ibyo bagezeho mu iterambere kandi bagaharanira no kugera kuri byinshi.
Yasabye abaturage gusigasira ibyo bagezeho mu iterambere kandi bagaharanira no kugera kuri byinshi.

Hari abasura igihugu cyacu bakavuga ngo turabona atari muri Afurika; babona ari byiza, kandi iyo umaze kugera ku kintu cyiza, kiramutse kigucitse waba uri umuswa. Uwageze ku byiza ntarekura, ntaguma hahandi, ahubwo atera indi ntambwe.”

Perezida Kagame yanatemberejwe muri bimwe mu bikorwa remezo bigize akaerere ka Kicukiro.
Perezida Kagame yanatemberejwe muri bimwe mu bikorwa remezo bigize akaerere ka Kicukiro.

Umukuru w’igihugu yafatanije umuganda n’abaturage ba Niboye barimo gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 25 Rwf, ndetse biyubakira umuhanda ureshya na kilometero 3.5KM. Yabijeje ko akomeje gufatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa byo guteza imbere igihugu.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

NDIMUKAREREKARUSIZI MUMURENGEWABWEYEYE PEREZIDAWACUNIMWIZANATWE AZADUSURE MURAKOZE

MUHIRE yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

kucukiro ibaye indashyikirwa kbsa

alias yanditse ku itariki ya: 27-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka