Uturere tugeze he dukoresha Miliyoni 759 Frw yakabaye yarishyuwe abagenerwabikorwa ba VUP?

Amafaranga angana na Miliyoni 759 y’u Rwanda mu minsi ishize, Ikigo LODA cyari cyagaragaje ko akibitswe kuri kuri Konti z’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru, nyamara yakabaye yarahawe abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP; ibintu bamwe mu bakozi b’iki Kigo bagaragaje ko bitari bikwiye, kuko uko kuyagumishaho ntakoreshwe ibyo agenewe hari uruhare runini bigira mu kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba Leta iba yarashyizeho, zo kurwanya ubukene bwugarije abaturage.

Abakora muri VUP bavuga ko kutabahembera igihe bidindiza iterambere ryabo
Abakora muri VUP bavuga ko kutabahembera igihe bidindiza iterambere ryabo

Mu Kagari ka Cyahi mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, abagenerwabikorwa ba VUP basaga 280 bahakorera imirimo bahemberwa yo gusibura ibyobo n’imigende amazi anyuramo, ku nkengero z’umuhanda uri muri ako gace uturuka ku Birunga, bakanacukura imiringoti mu mirima yaho mu gukumira amazi y’imvura akunze guturuka muri ibyo Birunga akangiza ibikorwa by’abaturage.

Aba ariko ni kenshi bakora, amafaranga bakoreye ntibayahemberwe ku gihe nk’uko umwe muri bo abivuga, ati: “Mu busanzwe biba biteganyijwe ko baduhembera amafaranga tuba twakoreye buri minsi 10, ariko tukagira ikibazo cy’uko icyo gihe irengaho indi minsi ndetse ikaba yakwikuba tugitegereje kubona ibyo birararane”.

“Ba nyiri butiki tubahoramo amadeni twananiwe kwishyura. Mituweli na zo kuzishyura twabiburiye ubushobozi, umwana ikaramu cyangwa ikayi ishiranye, kubona n’igiceri cya 100 cyo kubisimbuza usanga na byo binanira benshi. Inzara itumemereye nabi byitwa ngo dukora akazi duhemberwa. Abadushinzwe rwose bakomeje kuturangarana twarayobewe. Bakwiye kudukemurira iki kibazo!”

Buri wese mu bakora imirimo bahemberwa, muri gahunda igamije guhindura imibereho y’abaturage no kubakura mu bukene iyo agitangira asinya inyandiko ikubiyemo imihigo, yiyemeza ko agomba gukoresha neza amafaranga akomoka ku mirimo aba yarahawe gukora muri iyo gahunda, nibura mu myaka ibiri mbere y’uko acutswa.

Gusa ku bw’aba baturage, bo ngo ukurikije imbaraga bashora muri iyo mirimo, n’umusaruro wakabaye uyivamo batabonera igihe, icyizere cyo kwesa iyo mihigo kigenda kiba gikeya.

Ati: “Mu guhiga iyo mihigo twiha intego y’uko amafaranga baduhemba tuba tugomba kuyabyaza umusaruro tukivana mu bukene. Nk’ubu hari bagenzi bacu bateganyaga korora, abandi imishinga y’ubuhinzi cyangwa ubucuruzi; ariko ukuntu batwishyura bigoranye ukabona ko kubahiriza ibyo twiyemeje tutabishobora.”

Mu biganiro nyunguranabitekerezo biherutse kubera mu Karere ka Musanze bigahuza Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA) n’abayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Uturere tugize Intara y’Amajyaruguru zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene, iki Kigo cyari cyagaragaje ko mu Turere tugize iyi Ntara, bigaragara ko tutishyuriye ku gihe bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP turimo aka Burera kari karishyuye ku kigero cya 29%, aka Gicumbi kari kuri 71% mu gihe Akarere ka Gakenke kari kuri 80%.

Maurice Nsabibaruta, Umuyobozi muri LODA ushinzwe iterambere ry’umuturage, ari na we uherutse kubigarukaho, yagize ati: “Uko kuba hari amafaranga akiri kuri konti z’Uturere, nyamara bakagombye kuba barayahawe biteye kwibaza icyatumye adakoreshwa akagumishwa kuri konti. Ababishinzwe bakwiye kuba bishyira mu mwanya w’abo yari agenewe, bagaha uburemere ingaruka baterwa no kuba batayabonera igihe.”

Zimwe mu mpamvu zagarutsweho, ni nko kuba hamwe na hamwe abashinzwe gutanga raporo bakorera ku rwego rw’Imirenge bakunze gutinda kuzuza amakuru muri sisiteme abagenerwabikorwa ba VUP bahemberwamo, ndetse n’imitangire y’amasoko ikunze kuzamo ubukererwe.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bukomeje gukora mu guha iki kibazo umurongo, cyane ko bwari bwaniyemeje ko mu cyumweru kimwe gikemurwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Pascal Ngendahimana yabwiye Kigali Today ko ubu, Akarere ku kandi, ababishinzwe bakomeje kunoza ibyaburaga ndetse ko amafaranga yatangiye gukoreshwa.

Abakoze muri VUP batarishyurwa barizezwa ko iby'ingenzi bisabwa birimo kunozwa kugira ngo bishyurwe
Abakoze muri VUP batarishyurwa barizezwa ko iby’ingenzi bisabwa birimo kunozwa kugira ngo bishyurwe

Ati: “Navuga ko hatangiye guterwa intambwe aho ubu ibyaburaga n’ibisabwa byose ababishinzwe mu Turere bakomeje kubyegeranya ndetse aho bishoboka agenda ashyikirizwa abagenerwabikorwa, aho nko mu Karere ka Burera bageze ku kigero cya 90%, Akarere ka Musanze 63%, Rulindo 84% Gakenke na bo bageze kuri 62%.”

“Ni gahunda dukomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo n’abo atarageraho bikemurwe kandi icy’ingenzi turebaho cyane cyane, ni ukwitwararika umurongo n’amabwiriza biba bigomba kugenderwaho ngo ahabwe abo agenewe. Duhereye ku ho buri Karere gahagaze hagendewe ku ijanisha rigenda ryiyongera umunsi ku munsi, twizeza abatari bakabonye amafaranga bagenewe kuzayabona nta bundi bucyererwe bubayeho.”

Muri rusange gahunda zigamije gufasha abaturage kwikura mu bukene hagendewe ku ntego zari zikubiye muri NST1 Nsabibaruta avuga ko hari umusanzu ufatika zatanze, bikagaragazwa n’ibipimo byagabanutse mu buryo bufatika, ariko ngo byanze bikunze ni ngombwa gukuraho inzitizi zose no gukosora ibitagenda, kugira ngo n’umusaruro witezwe mu cyerekezo cyo gukura abantu mu bukene mu ntego za NST2 uzagerweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka