Urugomero rwa Nyabarongo ngo ruzatangira gutanga amashanyarazi uyu mwaka
Ubuyobozi bwa sosiyete “Angelique” iri kubaka urugomero rwa Nyabarongo ruri mu karere ka Muhanga no mu karere ka Ngororero buratangaza ko uru rugomero ruzaba rwatangiye gukora mu mpera z’uyu mwaka.
Ibi byatangajwe ubwo abadepite bo muri komisiyo y’ubukungu mu nteko ishingamategeko basuraga imirimo yo kubaka uru rugomero tariki 28/01/2013.
Kuri ubu hari kubakwa inkuta ndende zirimo iza metero 1500 zikomeye zo kugomera amazi ya Nyabarongo agahurizwa hamwe kugira ngo azabashe kuzabyazwa ingufu z’amashanyarazi hifashishijwe amamashini yabugenewe.

Ikindi kiri kubakwa ni ubuvumo bwa kirometero imwe na metero 200 buzanyuzwamo amazi mbere yuko agera ku mashini zizayabyaza amashanyarazi. Kugeza ubu hamaze kubakwa ubuvumo bwa kirometero imwe na metero icumi.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, imirimo yo kubaka uru rugomero ruzaba ari runini mu gihugu yatinze gutangira kubera ikibazo cyo kwimura abaturage. Kube icyo kibazo habayeho ubukererwe bw’amezi 14.
Ikindi kibazo cyatumye uru rugomero rutuzurira ku gihe nk’uko byari byategenijwe, ni ikibazo cy’imiterere y’ahari kubakwa urugomero kuko hari imisozi ihanamye kandi ifite ubutaka bworoshye. Ibi bikaba bigora kuhashyira imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Iki kibaba cyaraje no kuba ikibazo gikomeye kuko cyaje no guhitana umwe mu Bahinde bakoreraga aha mu gihe yari mu kazi.
Urugomero rwa Nyabarongo ruzaba rufite ubushobozi bwo kuzatanga umuriro ungana na megawati 28, rukazaba arirwo rwa mbere mu Rwanda rutanga amashanyarazi menshi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|