Urugomero rw’amashanyarazi n’ikiraro bya Rusumo bizubakwa na miliyoni 600 z’Amadolari

Inyigo yakozwe ku mafaranga azubaka urugomero rw’amashyanyarazi n’ikiraro bya Rusumo, igaragaza ko bizatwara miliyoni 600 z’Amadolari y’Amerika, ariko bakaba hakiri imbogamizi z’aho Gasutamo yaba yimuriwe kugira ngo imirimo itangire.

Abazatunganya umupaka wa Rusumo bavuga ko inyigo yo gutunganya uyu mupaka yarangiye ariko bakabura aho baba ibikorwa bihakorerwa birimo parikingi n’ibiro bya gasutamo, kugira ngo bizagaruke imirimo yarangiye.

Babitangaje kuri uyu wa Gatanu, mu ruzinduko rw’akazi abayobozi ba Minisiteri y’Ibikorwa remezo bagiriye kuri uyu mupaka, mu rwego rwo gusuzuma imyiteguro y’iyubakwa ry’ikiraro gishya n’urugomero rw’amashanyarazi.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Albert Nsengiyumva, yavuze ko baje mu rwego rwo gusaba abayobozi b’ibanze kugira uruhare mu bikorwa bizahakorerwa, kuko bifitiye akamaro Abanyarwanda batuye ku Rusumo na bagenzi babo bo muri Tanzania.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Protais Murayire, yasobanuye ko ibikorwa byakorerwaga kuri uwo mupaka bigiye kuba byimuriwe ahandi kugeza imirimo irangiye.

Ibikorwa byo gutunganya ku mupaka wa Rusumo bizatangira mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, birimo kubaka parikingi y’imodoka, naho urugomero ruzaba rufite ubushbizi bwo gutanga Megawatt 80, rwo rukazatangira kubakwa mu kwezi kwa Cyenda muri 2013.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka