Urugendo Kigali - Dar Es Salaam rwavuye ku kwezi ruba icyumweru

Bamwe mu bakozi b’ikigo cy’ubwikorezi ndengamipaka ku muhora wo hagati bakunze kwita ‘Central Corridor’ (CCTTFA) bari mu ruzinduko mu Rwanda, barashima iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, bigatuma gutwara imizigo byihuta.

Amakamyo ngo ntagitinda mu nzira
Amakamyo ngo ntagitinda mu nzira

Abo bashyitsi bari mu Rwanda, kuwa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019 basuye ikigo cyakira ibicuruzwa kikanabibikira abacuruzi mbere y’uko babitwara cya MAGERWA, ndetse n’icyambu cyo ku butaka cyiswe ‘Kigali Logistics Platform’, cy’ikigo ‘Dubai Ports World’, na cyo gifasha abacuruzi bambukiranya imipaka.

Umwe muri abo bashyitsi, Emmanuel Rutagengwa, yavuze ko bari muri gahunda yo gusura ibihugu ngo barebe uko ibikorwa remezo byorohereza ubwikorezi bimeze, akemeza ko basanze ibyo mu Rwanda bihagaze neza.

Agira ati “Twabonye u Rwanda ruhagaze neza, ruteye imbere mu bikorwa remezo. ‘One stop border post’ ya Rusumo twasanze imeze neza, barimo no kuyagura ndetse n’umuhanda kuva ku Rusumo kugera i Kayonza urimo kwagurwa, ku buryo bigenda bigera ku byo umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wifuza.

Emmanuel Rutagengwa wa Central Corridor
Emmanuel Rutagengwa wa Central Corridor

Twasuye MAGERWA, twabonye ishobora kwakira kontineri nyinshi cyane ariko hano muri DP World ho ni agahebuzo, hari parikingi nziza nini y’amakamyo ndetse n’ububiko bugari. Ni ibikorwa byiza byorohereza abacuruzi ku buryo twabakangurira gukoresha iki cyambu kuko hano byihuta ugereranyije n’ahandi”.

Octavian K. Amani wo mu ishyirahamwe ry’abafite amakamyo akora ubwikorezi muri Tanzania, avuga ko bashimishijwe n’uko basanze ibihugu muri rusange byarongereye imbaraga mu kwita ku bikorwa remezo.

Basobanuriwe imikorere ya MAGERWA
Basobanuriwe imikorere ya MAGERWA

Ati “Muri rusange twabonye ibihugu byarashyize ingufu mu gukora imihanda, ku buryo impanuka z’amakamyo zagabanutse cyane ugereranyije no mu gihe gishize. Twizera kandi ko bizakomeza kujya imbere kuko za Leta z’ibihugu byacu zifite ubushake.

Mbere ikamyo itwaye ibicuruzwa iva Dar Es Salaam ijya i Kigali no kugaruka yakoreshaga nk’ukwezi kubera imihanda mibi ndetse na za gasutamo zitabaga zujuje ibisabwa, bigatinza imirimo. Ubu iyo minsi yaragabanutse igera kuri irindwi, ni ukuvuga ine yo kuza n’itatu yo gusubirayo”.

Ngarambe Thierry na we utwara ikamyo avuga ubu ibintu byoroshye ku mipaka aho banyura kubera ubwumvikane bw’ibuhugu.

Aho guparika amakamyo harahagije
Aho guparika amakamyo harahagije

Ati “Ugereranyije no mu gihe gishize ubu tumeze neza kuko hari byinshi byorohejwe mu mikoranire. Nk’ubu mva i Dar Es Salaam impapuro zose z’umuzigo zuzuye kuko na ho haba hari umukozi wa Rwanda Revenue Authority, bigatuma nta handi ntinda kandi n’iyo ngeze i Kigali gupakurura birihuta”.

MAGERWA
MAGERWA

Icyambu cyo ku butaka cya DP World cy’i Kigali cyasuwe, cyatashywe ku mugaragaro na Perezida Kagame ku ya 21 Ukwakira 2019 ariko kimaze umwaka gikora, kikaba cyaragabanyije igiciro cy’ubwikorezi kuko mbere ngo gukura kontineri i Dar Es Salaam kuyigeza i Kigali byatwaraga asaga miliyoni 5Frw, ariko ubu ageze kuri miliyoni 3.2Frw.

Umuhora wo hagati ukoresha icyambu cya Dar Es Salaam cyo muri Tanzania, ukaba uhuriweho n’ibihugu by’u Rwanda, Tanzania, Uganda, Burundi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka