“Urubyiruko rwo mu cyaro narwo rufite uruhare mu bikorwa by’iterambere” – HAGURUKA

Urubyiruko rwo mu cyaro narwo ruramutse rutekereje ku ruhare rwarwo mu iterambere hakiri kare, byafasha igihugu kugera ku ntego kihaye, nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’umuryango Haguruka, umwe mu miryango yita ku burenganzira bw’umwana.

Marie Chantal Muhimpundu ushinzwe amategeko muri uyu muryango, atangaza ko aya masezerano agamije kwinjiza urubyiruko mu buzima rusange bw’igihugu, hagamijwe amajyambere arambye.

Hari mu gikorwa cyo kugaragariza urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25 rwo mu karere ka Gatsibo, ibikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinye agamije kwinjiza urubyiruko mu bikorwa by’iterambere, kuri uyu wa Gatatu tariki 13/06/2012.

Muhimpundu yavuze ko urubyiruko rukwiye gutangira gutekereza k’uruhare rwabo mu iterambere rukiri ruto batangira gushakira ibisubizo igihugu, bagafasha igihugu kwihuta mu iterambere, harwanywa ibiyobyabwenge n’ibindi bigisubiza inyuma.

Ibura ry’inguzanyo hamwe n’amananiza y’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse mu kwaka ingwate, biri mu bizitira uru rubyiruko mu kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere nk’uko bamwe muri bo babitangaje.

Basaba Leta gushyiraho ibigo bibishingira kugira ngo bashobore gukora biteza imbere kandi bateza imbere igihugu.

Bavuga ko n’ubwo baba mu cyaro bitababuza kumenya iterambere igihugu kiganamo, aho guharira ubushobozi ababa mu mujyi. Ibyo bbakabigaragaza mu bumenyi bafite kuri Biogas mu kubungabunga ibidukikije, kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gukoresha ikoranabuhanga.

Haguruka na Plan-Rwanda byateguye iki gikorwa, bitangaza ko bifite icyizere ko urubyiruko rwahawe ubumenyi kuri aya masezerano u Rwanda rwasinye mu mwaka wa 2005 kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, rubugeza ku bandi bo mu mirenge bahagarariye.

Ibyo bikazagira agaciro mu gihe kiri imbere, kuko uruhare rw’urubyiruko mu iterambere rukenewe cyane ko u Rwanda rwifuza kwihuta kandi urubyiruko rubishishikarijwe byagerwaho mu gihe gito.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka